Mushiki wa Diamond Platnumz yatunguye abantu benshi ubwo yashyiraga hanze amafoto arimo kugirana ibihe byiza n’uwahoze ari umukunzi wa Diamond, witwa Wema Sepetu.

Amafoto ya Mushiki wa Diamond na Wema Sepetu bari mu bihe bidasanzwe
Esma Platnumz na Wema Sepetu.

Nk’uko tubikesha TUKO ngo uyu mushiki wa Diamond Witwa “Esma Platnumz” yagaragaye mu mafoto yifotoje ari kumwe na Sepetu aho bari bitabiriye ibirori ubona bishimanye bikomeye.

Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto benshi  mu bafana ba Diamond batangiye kwibaza niba umubano wa bariya bakobwa bitaba ari ikimenyetso cy’uko Esma ashaka kwiyegereza Sepetu ngo yongere asubukure umubano we na Diamond bahoze bakundana mbere yo guhura na Zari.

Ni kenshi Zari yagiye ashinja uyu muramukazi we (Esma Platnumz) guhuza Diamond n’abandi bakobwa ndetse akavuga ko agira uruhare mu gutuma uyu muhanzi amuca inyuma ibintu byanatumye batandukana burundu mu minsi ishize.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU