Amagambo akomeye Abdul Juma, umubyeyi wa Diamond Platnumz na Darleen Queen yavuze yateye benshi kwibaza icyaba cyaramuteye kuvuga amagambo nk’aya, amagambo  benshi batakwifuza kubwirwa n’umubyeyi wabo cyane ko ntaho bigaragara nkaho atifuza kugira uwo yabona imbere ye mu buzima bwe.

Amagambo akomeye Abdul Juma se wa Diamond na Darlene yavuze yateye benshi kwibaza



Papa wa Diamond rero amaze iminsi agaragaza ko atabanye neza n’abana be nk’uko atahwemye kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ibibazo afitanye n’umuryango we, kuri ubu bikaba bisa nk’ibyamurenze kugeza n’aho atangaza amagambo akomeye kandi yateye ubwoba benshi, hibazwa niba uwo yayabwiye adashobora kuzamugiraho ingaruka mu gihe icyo ari cyo cyose hatagira igikorwa mumaguru mashya agakosorwa.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Queen Darleen yabajijwe uko abona n’uko abanye na muramukazi we Zari, bituma akomoza no kuri se Abdul Juma, ibintu bitari byitezwe, nyuma Abdul nawe yumvise ibyo umukobwa yamuvuzeho afatwa n’umujinya w’umuranduranzuzi asa nk’umuvuma.

Amagambo akomeye Abdul Juma se wa Diamond na Darleen yavuze yateye benshi kwibaza.

Darlene yagize ati: ” Muramukazi wanjye Zari ni mwiza yaba ku mubiri no kuri roho, ni nawe wangiriye inama yo kwita kuri papa, nubwo data mu kurwara kwe amera nk’umwana, mu by’ukuri rero sinavuga ko data ari Abdul (ise nyine) ahubwo data ni  Niseeb (Diamond)”.

Mu byukuri, mu magambo nk’aya yumvikana neza, biragaragara ko Darleen yihakanye se umubyara, ahubwo akemeza ko se nyawe ari musaza we Naseeb (Diamond Platnumz).

Umusaza akimara kumva ibyatangajwe n’umukobwa we Darleen, yagize uburakari bwinshi ku buryo yahise avuga ko napfa atifuza ko uyu mukobwa yamuherekeza, ntazakore ku isanduku ye cyangwa ngo arebe icyriba (umurambo) cye, ngo ntazigere anagaragara mu bikorwa byose by’abazamuherekeza.



Amagambo akomeye Abdul Juma se wa Diamond na Darleen yavuze yateye benshi kwibaza.

 

Avugira kuri Global Tv, televeziyo yo muri Tanzaniya Abdul Juma yagize ati: Ndashavuye cyane, mu by’ukuri ni Darlene ni nde wubahuka agatinyuka kuvuga amagambo nk’ariya angereranya n’umwana, aka ni agasuzuguro na musaza we wamaze kwamamara mu muziki kandi ukomeye ataratinyuka ngo abe yambwira cyangwa ngo amvugeho amagambo nk’aya, none bishoboka bite kuri Queen Darleen umukobwa wanjye nibyariye tuakabana igihe kirekire inshuro nyinshi yaratunzwe n’ibyanjye aza iwanjye tugateka tukarya  none ubu bigenze bite amaze kwinjira mu muziki atangiye kunyigiraho kabushungwe ansuzugure bigeze aha? Ndababaye cyane kandi reka mbivuge napfa none nazanshyingure yewe ntazakore no ku isanduka yanjye, yivugiye ko se ari Naseeb nanjye ubwo si umwana wanjye”.

Nguko rero amavu n’amavuko by’uburakari bukomeye bwa Abdul Juma, se wa Diamond wahakaniye umukobwa we Darleen kandi atifuza ko yazamuherekeza ubwo azaba atabarutse.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU