Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya, amagambo Diamond yatangaje ku bana be yongeye gushimisha benshi mu bafana be, ubwo yagaragazaga urukundo rukomeye afitiye abana be b’abahungu, ndetse ashimangira ko ari bo bazamuzungura bagasigarana icyubahiro cye.

Amagambo Diamond yatangaje ku bana be b'abahungu yabyaranye na Zari ndetse na Mobetto

Uyu muhanzi umaze iminsi mike atandukanye n’uwahoze ari umugore we, Zari Hassan abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto igaragaza abana be babiri b’abahungu, harimo umwe yabyaranye na Zari ndetse n’uwo yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Amagambo Diamond yatangaje ku bana be b'abahungu yabyaranye na Zari ndetse na Mobetto



Kuri iyo foto Diamond yahise yandikaho amagambo agaragaza ko akunda abana be bidasanzwe, dore ko yatangaje ko abana be ubwiza bafite babukesha ba nyina bababyaye ndetse yongerah ko ari bo bazazungura ibikorwa bye bidandukanye bimwinjiriza agatubutse ndetse bakamamara nka we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU