Amakimbirane y’urudaca amaze igihe kirekire mu Itorero Inkurunziza kubera amashusho yerekana umukuru w’iri Torero ari mu gikorwa cy’urukozasoni yashyizwe ku karubanda, magingo aya inzira yo gusenga ntikozwa abayobozi baryo.

Itorero Inkurunziza mu rukimbirane rw'ibibazo



Kuri uyu wa Mbere Taliki ya 05 Gashyantare 2018 ubwo hateranaga Inteko rusange y’ Itorero Inkurunziza, inama yateraniye i Gihogwe Umurenge wa Jali Akarere ka Gasabo aho iri Torero rifite amashuli n’urusengero, inama yacitsemo ibice bibiri aho igice kiyobowe n’umuvugizi w’iri Torero Bwana Ngaboyisonga Theoneste bakoreye inama yabo mu kabari mu muhezo ukomeye cyane, abandi bakaguma mu rusengero, aho abakirisitu bongeye kugaragaza agahinda n’urusobe rw’ibibazo baterwa n’ubuyobozi bita bubi bw’iri Torero.

Abanyamakuru bifuje kuvugusha umuvugizi w’iri Torero aho yari yibereye mu kabari kari hafi y’uru Rusengero, ariko mu ijwi ryeruye ashinja abanyamakuru kumusebya yanga kugira ikindi atangaza.

Urusobe rw’ibibazo bivugwa muri iri torero byaje nyuma y’aho hasohokeye amashusho agaragaza uyu muvugizi witorero yiikinisha, abasabye ibisobanuro kuri ayo mashusho bihera ubwo batotezwa.

RGB ifite amatorero mu nshingano yari yatwijeje ko igiye gucyemura ibi bibazo nubwo kugeza magingo aya ntacyo bagaragaza cyo kuba baragize icyo bibikoraho.

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza Ngaboyisonga Theoneste uregwa kwikinisha
Ngaboyisonga Theoneste: Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza uregwa kwikinisha



Nyuma y’aho asabiwe gutanga ibisobanuro, Umuvugizi w’iri torero Inkurunziza Theoneste Ngaboyisonga yahise acamo ibice bibiri itorero kumugaragaro, atwara igice kimwe mu kabari, ikindi gisigara mu rusengero.

Abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu hose bitabiriye inteko rusange batangajwe n’ibyo baboneye mu nama, bakaba basaba umukuru w’Igihugu kubafasha gucyemura iki kibazo, kugeza ubu intara zamaze gutatana zabuze kirengera.

Abagize inteko rusange bakaba bandikiye umuvugizi w’iryo torero bamusaba kwegura, nawe akaba yihereranye igice cyimwe cyabamukurikiye mu kabari nabo bahakorera inama. Muri make ubu hakaba hategerejwe icyo RGB izabikoraho, kuko ariyo ifite munshingano zayo amadini n’imiryango itagengwa na Leta.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU