Ikipe yo mu gihugu cya Seychelles izwi nka Ansé Reunion Fc izakina na APR Fc yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wa Total CAF Confederation Cup kuri iki cyumweru.

Ansé Reunion izakina na APR Fc iratangira imyitozo uyu munsi



Ikipe ya Ansé Reunion Fc ikaba yaje kare kugira ngo yitegure neza uyu mukino ndetse inamenyere ikirere cy’U Rwanda.

Iyi kipe yabonye itike nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu cya Seychelles igatsindwa na St Louis yanatwaye shampiyona yabo, yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu hamwe n’indege ya Ethiopian Airways, aho kuri ubu icumbikiwe kuri Hill Top Hotel I Remera. Ansé Reunion ikaba yazanye abantu 28 bose hamwe tukaza gukomeza kubakurikiranira gahunda z’imyitozo yayo uko izagenda ikorwa.

APR FC izakira umukino ubanza uzaba ku Cyumweru kuri Stade Amahoro guhera saa 15:30, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Seychalles mu gace ka La Digue hagati ya tariki ya 20 n’iya 21 Gashyantare 2018.

Abakinnyi 18 Anse Réunion FC izanye guhangana na APR FC:

Rose Ricky (1), Constance Jules (2), Archille Ernesta (3), Eddy Randriamihaja (4), Fanchette Don (5), Mussard Nicolas (6),Warren Bibi (7), Monnaie Helton (8), Gumbo Rashid (10), Dieter Constance (11), Constance Adrian (12), Rose Rodrick (13), Mohamed Kanakulya (14), Rose Churtill (15), Noris Bibi (17), Rose Yelvany (18), Franchette Andreas (19) and Marcel Ryan (20).



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU