Nyuma y’iminsi mike umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya uririmba indirimbo zihimbaza Imana witwa Apolo Ringtone atangaje ko afite icyifuzo cyo kurongora Zari umaze igihe gito atandukanye na Diamond Platnumz. Kuri ubu uyu muhanzi akomeje kwibasira mugenzi we.

Apolo Ringtone yibasiye bikomeye Diamond Platnumz

Mu minsi yashize nibwo uyu Ringtone yatangaje ko yiteguye gukorera Zari ibyo yifuza byose, aho yanavuze ko yamaze kugura inka 42 zo gukwa uyu mugore, ahamya ko azakora ibyo Diamond yananiwe gukorera Zari. Kuri ubu Ringtone yongeye kumvikana annyega bikomeye Diamond aho yavuze ko yiyemeye kuri Zari maze akananirwa kumuhaza kuko nta mafaranga yari afite.

Ni mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Pulse Magazine aho yatangaje ko Diamond atari afite amafaranga ahagije ku buryo yahaza Zari ,ngo ni nabyo byatumye uyu mugore arambirwa kubana na Diamond barashwana.

Wa muhanzi muri Gospel ushaka kurongora Zari yibasiye bikomeye Diamond Platnumz



Apolo Ringtone yagize ati: “It’s not like I’ve been praying for their separation but since it has already happened, that is just life. Diamond was pretending that he can support her expensive life but he doesn’t have the money for that, the way I do. Probably Diamond just confused her with all that celebrity type but it didn’t help. The boss lady cannot be contained in Tanzania, but Kenya.”

Wa muhanzi muri Gospel ushaka kurongora Zari yibasiye bikomeye Diamond Platnumz

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: ”Sinigeze nsenga ngo batandukane, gusa kuba byarabaye ni ko ubuzima bumera.Diamond yigize nk’aho yashobora gufasha Zari kubaho mu buzima buhenze, ariko nta mafaranga yari afite nk’ayanjye.Birashoboka ko Diamond yamujijishije(Zari) kuko ari icyamamare,gusa byose byabaye impfabusa kuko The Boss Lady ntakwiriye kuba muri Tanzania ahubwo aberewe no kwiturira muri Kenya.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU