Ikipe ya APR Fc isezereye ikipe ya Anse Reunion yo muri Seychelles muri CAF Confederation Cup nyuma yo kuyinyagira ibitego 6 kuri 1 mu mikino 2 yabahuje aho igomba kuzahura na Djoliba AC.

APR Fc isezereye Anse Reunion muri Seychelles nyuma yo kuyinyagira

Umukino wo kwishyura wabereye mu gihugu cya Seychelles ikipe ya APR Fc ikaba yabashije gutsinda iyi kipe ya Anse ibitego 2 kuri 1 nubwo iyi kipe ya Anse Reunion ariyo yari yabanje igitego.

APR Fc isezereye Anse Reunion muri Seychelles nyuma yo kuyinyagira

Anse Reunion yabanje gufungura amazamu muri uyu mukino, igitego cyishyuwe na Rugwiro Herve mu gice cya kabri cy’umukino n’umutwe, mbere y’uko Issa Bigirimana atsinda igitego cyahaye APR FC intsinzi y’ibitego 2-1.

APR Fc isezereye Anse Reunion muri Seychelles nyuma yo kuyinyagira

Kuri uyu wa Kabiri, umutoza Jimmy Mulisa yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanje mu kibuga, aruhusa Prince na Bizimana Djihad, aho Shaffy na Martin Fabrice bari mu bakinnyi babanje mu kibuga aho muri 1/16 cya CAF Confederation Cup, APR FC izahura na Djoliba AC yo muri Mali, imikino yombi izaba mu kwezi gutaha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU