U Rwanda rukomeje kwigaragaza muri Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare, by’umwihariko Areruya Joseph akaba yarabashije kwegukana amasiganwa atatu akomeye mu gihe kitarenze amezi atatu harimo Tour du Rwanda, La Tropical Amissa Bongo na Tour de l’Espoir.

Areruya na bagenzi be baragera mu Rwanda uyu munsi



Biteganyijwe ko uyu musore na bagenzi be bamufashije bikomeye muri Cameroun barimo Munyaneza Didier, Mugisha Samuel, Ruberwa Jean Damascene, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Hakiruwizeye Samuel, bagera i Kigali kuri uyu wa Mbere saa 21h00.

Bitewe n’uko bagomba gukomeza imyiteguro y’irindi siganwa rikomeye cyane rya shampiyona y’Afurika rizabera mu Rwanda kuva tariki 13-18 Gashyantare 2018, aba bakinnyi nta karuhuko bafata, barahita berekeza i Nyamata mu mwiherero.

Barasangayo abandi bakinnyi barimo Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco, Uwizeye Jean Claude, Patrick Byukusenge na mukuru wabo Adrien Niyonshuti umaze imyaka hafi 10 akina nk’uwabigize umwuga, bose bakaba bazafatanya mu ikipe nkuru y’igihugu izaba ishaka indi midali.

Ikipe y’igihugu y’amagare yari isanzwe ikorera umwiherero i Musanze mu kigo cya Africa Rising Cycling Center ariko kuri iyi nshuro Ferwacy yahisemo ko ubera i Nyamata kugira ngo bijye byorohera aba bakinnyi kwitoreza mu mihanda ya Kicukiro irushanwa rizaberamo. Areruya Joseph yegukanye isiganwa rya gatatu mu gihe kitarenze amezi atatu

Abakinnyi bari mu mwiherero

Abangavu (Women junior)

  1. Mushimiyimana Samantha
  2. Irakoze Neza Violette

Abakobwa bakuru (Women Elite)

  1. Ingabire Beathe
  2. Girubuntu Jeanned’arc
  3. Manizabayo Magnifique
  4. Tuyishimire Jacqueline

Ingimbi (Men junior)

  1. Habimana Jean Eric
  2. Nkurunziza Yves
  3. Gahemba Barnabé
  4. Nzafashwanayo Jean Claude

Abagabo (Men Elite)

  1. Bosco Nsengimana
  2. Patrick Byukusenge
  3. JC Uwizeye
  4. Valens Ndayisenga
  5. Adrien Niyonshuti



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU