Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri i tariki 6 Gashyantare 2018 kuri Hotel ya Golden Tulip iherereye i  Nyamata aho abakinnyi ba Team Rwanda bari mu mwiherero abayobozi bakiriye abakinnyi bakubutse mu gihugu cya Cameroon mu irushanwa rya Tour de L’Espoir 2018.

Areruya yisabiye, asabira na bagenzibe ko bahabwa ibyo bemerewe vuba



Mu muhango wabereye i Nyamata kuri hotel Golden Tulip ahari gutegurirwa abakinnyi bazahagararira U Rwanda muri Shampiyona Nyafurika izabera mu Rwanda muri uku kwezi kwa Gashyantare ubwo bakirwaga n’abayobozi ba bifite mu nshingano, umukinnyi Areruya Joseph yagize icyo asaba ubuyobozi muri rusange, ndetse abasaba ko ba bafasha bakihutisha agahimbazamusyi ba bemereye kuko bi bafasha gukomeza kwitegura neza.

Areruya yisabiye, asabira na bagenzibe ko bahabwa ibyo bemerewe vuba

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ubwo Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye b’imikino, bakiraga abakinnyi b’ikipe y’igihugu yegukanye Tour de l’Espoir yaberaga muri Cameroun, bikayihesha itike yo kuzitabira Tour de France y’abari munsi y’Imyaka 23.

Areruya Joseph aganira n’Itangazamakuru yagize ati” Ntabwo navuga ko biratinda cyane turacyategereje turizera ko batazatwambura, ariko byaba byiza uduhimbazamusyi tugiye twihutishwa.”

Areruya Joseph avuga ko gutinda kw’agahimbazamusyi bitabaca intege ariko gakwiye kwihutishwa. Areruya akomeza avuga ko we ntakibazo agira cy’imibereho kuko aba yegukanye uduce tw’amarushanwa tuba dufite ibihembo tugenewe, ndetse n’igihembo gikuru cy’irushanwa. Gusa ngo bagenzi be bategukanye ibyo bihembo kandi baba bagize uruhare rukomeye kugira ngo abibone bibagora kubaho kubera gutinda k’uduhimbazamusyi.

Ati “Abakinnyi ntabwo bahembwa batungwa n’amafaranga bakorera mu mukino w’amagare. Turifuza ko igihe turi mu mwiherero dutegura irushanwa bajya batugenera insimburamubyizi. Kera byabagaho bakajya baduha ibihumbi 15 ku cyumweru ariko byaje guhagarara.”

Areruya yisabiye, asabira na bagenzibe ko bahabwa ibyo bemerewe vuba



Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne kuri iki kibazo yavuze ko bakibinoza neza uduhimbazamusyi tw’abakinnyi tutazatinda kuboneka bityo abakinnyi baba bihanganye.

Yagize ati” Ikibazo turakizi ariko hari ibyo tukinoza turabasaba kwihangana.” Yashimiye kandi ishyaka n’ubutwari aba bakinnyi bagize, ababasaba kutirara ngo bacike intege, abakangurira no gukorera hamwe nk’ikipe birinda kwikanyiza buri wese ashaka gutsinda ku giti cye.

Areruya Joseph afatanyije na Team Rwanda begukanye irushanwa rya Tour du Rwanda 2017, begukana La Tropicale Amissa Bongo 2018, ndetse banegukana Tour de L’Espoir yabahesheje itike ya Tour de France.

Areruya yisabiye, asabira na bagenzibe ko bahabwa ibyo bemerewe vuba

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Cameroun muri Tour de l’Espoir ni Ruberwa Emile, Areruya Joseph, Rene Ukiniwabo, Samuel Hakiruwizeye, Didier munyaneza, na Samuel Mugisha. Aba bakinnyi kongeraho n’abahagarariye igihugu muri La tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda ntibarahabwa uduhimbazamusyi twabo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU