Amakuru dukesha Sky sports ivuga ko Henrikh Mkhitaryan ndetse na Pierre-Emerick bavuzwe na Arsenal kubw’umusaruro bitezweho mwinshi.

Arsenal gushora kwabo ngo biteze umusaruro uhagije



Nyuma yuko Alexis Sanchez wakiniraga ikipe ya Arsenal yerekeje mu ikipe ya Manchester United ndetse habaho kugurana kuko Henrikh Mkhitaryan nawe yavuye muri Manchester United yerekeza mu ikipe ya Arsenal.

Gufata kwa Pierre-Emerick Aubameyang na Henrikh Mkhitaryan bombi banakinanye mu ikipe ya Dortmund yo mu gihugu cy’ubudage ngo bizafasha ikipe ya Arsenal kwitwara neza.

Aba bakinnyi mu ikipe ya Dortmund mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 gufatanya kwabo kwatanze ibitego 36 ndetse banatanga imipira yavuyemo ibitego 20, ikindi kandi muri uwo mwaka w’imikino nibo bonyine buri umwe yagize uruhare mu gitego cy’undi.

Arsenal gushora kwabo ngo biteze umusaruro uhagije

Ikipe ya Arsenal kuri uyu wa gatandatu izakirwa n’ikipe ya Tottenham, umukino utoroshye kuko zose zibarizwa I London ndetse aba bakinnyi ngo bakaba bitezweho gushimisha abakunzi b’ikipe ya Arsenal.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU