Nyuma y’uko yari arambiwe kubana n’umugabo utashobora kwihanganira irari ryo gukunda abagore cyane, umunsi w’abakundana ‘St Valentin’ wizihijwe kuwa 14 Gashyantare 2018 ntiwahiriye Diamond Platnumz kuko aribwo umugore we Zari Hassan (The Boss lady) yeruye ko atagikeneye kubana n’umugabo umuca inyuma buri munsi.

Bidasubirwaho Zari yafashe icyemezo cyo gutandukana burundu na Diamond



Ibinyamakuru bitandukanye hirya no hino muri Afurika y’Iburasirazuba byagiye bishyira hanze bamwe mu bakobwa batanze ubuhamya bemeza ko baryamanye na Diamond, ndetse na nyirubwite hari bamwe yagiye yemera ko bahuriye mu buriri bumwe kandi ko hari n’abo babyaranye, i ngingo yakunze kutamugwa neza cyane cyane iyo yabaga ari mu biganiro n’ibitangazamakuru.

mu bakobwa benshi bagiye bavugwaho kugira uruhare muri iri senyuka ry’umubano wa Zari na Diamond,twavuga:

  1. Umunyamideli Hamisa Mobetto

Uyu mukobwa ibye ntibirasobanuka neza kuko n’ubu akiri mu nkiko aburana na Diamond Platnumz ngo amuhe indezo y’umwana babyaranye kandi yemera.Uyu yatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’umwaka wa 2017 ubwo yatangazaga ko yabyaranye na Diamond. Hamisa yahoraga ashwana na mukeba we bigateza umwaka utari mwiza mu rugo rwa Diamond, yakunze gushyira no gutonganira ku mbuga nkoranyambaga na Zari w’abana batanu.

Umunyamideli Hamisa Mobetto
Umunyamideli Hamisa Mobetto

2. Irene ntiyavuzwe cyane

Hari amakuru yagiye avugwa ko Irene na Diamond bigeze guhurira muri Afurika y’Epfo, ngo umubano wabo waje gukomera ubwo uyu mukobwa yakoreshwaga bwa mbere mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi Rayvanny.

Irene ntiyavuzwe cyane
Irene ntiyavuzwe cyane mu itangazamakuru

3. Umunyarwandakazi Shaddy Boo w’abana babiri

Uyu mugore watandukanye n’umugabo we Meddy Saleh yagiye avugwa rwihishwa kuba mu rukundo na Diamond Platnumz n’ubwo atakunze kubivugaho cyane, ibinyamakuru byo muri Tanzania byo bakunze kwandika bishimangira ko aba bombi bahuza mu mugirire.Ibi byakomeje gushimangirwa n’amwe mu mafoto yagiye agaragaza Shadia Mbabazi [Shaddy Boo] yicaranye na Diamond mu birori by’isabukuru aho kuba kumwe n’umugore we Zari.

Umunyarwandakazi Shaddy Boo w’abana babiri
Umunyarwandakazi Shaddy Boo w’abana babiri

Ubwo aheruka mu Rwanda, Diamond Platnumz yasobanuye ko yari yaje kwamamaza ibikorwa bye by’ubucuruzi, hakaba hari amakuru yavuzwe cyane ko Shaddy Boo yaba yarabonanye n’uyu muhanzi mu ibanga rikomeye hashingiwe ku bimenyetso byagiye bijya hanze.



4. Mia ntiyavuzwe cyane nk’abandi bakobwa bagiranye umubano na Diamond

Yitwa Mia aherutse gufotorwa anafatwa n’amashusho mu kwezi gushize amugaragaza ari i Madale aho Diamond Platnumz atuye, bikaba byaravuzwe ko yari yajyanywe n’umubyinnyi wa Diamond ariko Mia yarabihakanye avuga ko yari yajyanywe na Diamond kandi ko banaryamanye.

Mia ntiyavuzwe cyane nk’abandi bakobwa bagiranye umubano na Diamond
Mia ntiyavuzwe cyane nk’abandi bakobwa bagiranye umubano na Diamond

5. Tunda, umukobwa w’ikimero wanageze mu Rwanda

Sebastian Tunda, umukobwa w’umunyamideli ukunze no gukoreshwa mu mashuho y’indirimbo y’abahanzi batandukanye yavuzwe kuba mu rukundo na Diamond Platnumz bikanavugwa ko yamuteye inda ariko impande zombi bakabyamaganira kure. Umubano wabo wagarutsweho cyane ubwo hagaragaraga amashusho aca amarenga ko baryamanye.

Tunda, umukobwa w’ikimero wanageze mu Rwanda
Tunda, umukobwa w’ikimero wanageze mu Rwanda

6. Wema Sepetu wigaruriye imbuga nkoranyambaga

Wema yabanye igihe kinini na Diamond mbere y’uko abenguka Zari. Bongeye kuvugwa cyane mu cyumweru gishize ubwo bagaragaye mu birori bahoberana cyane banasomana nyamara byaravugwaga ko batandukanye. Aba bombi bashwanye, Wema ashinja Diamond kutabyara mu gihe cyose bamaranye.

Amagambo ateye ubwoba Wema Sepetu yatangaje ntiyashimishije abafana be
Wema Sepetu wigaruriye imbuga nkoranyambaga

Uyu mukobwa yafashwe n’agahinda gakomeye yiyemeza kwiyegurira Imana nyuma y’aho yaje kwinjira mu rukundo na Idris Sultan batandukanye bivugwa ko yamukiriyemo inda. Sepetu byaramurenze avuga ko atagikeneye kubyara ahubwo ko abaganga bamufashije yakuramo Nyababyeyi.

Mu mpera za 2014, nibwo byamenyekanye ko Zari abana na Diamond Platnumz mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore n’ubwo batari barasezeranye. Babyaranye abana babiri aribo Nillan Dangote na Latifa Dangote.

Uyu mukobwa yafashwe n’agahinda gakomeye yiyemeza kwiyegurira Imana



Aba bombi bari bafite izina rikomeye muri ‘couple’ zari zikunzwe muri Africa y’Iburasirazuba. Ababivuga bashingira ku bikorwa by’ingirakamaro bakoraga muri Sosiyete, mu ruganda rw’umuziki n’urw’imideri bari barihebeye binyuze mu kwambara.

Zari Hassan, umunyamafaranga akaba n’umunyamideli ukomeye, mu ijoro ryo ku wa 14 Gashyantare akaba aribwo yanditse kuri instagram agerageza kwikomeza avuga ko yazinutswe burundu urukundo rwa Diamond Platnumz, umugabo umubangikana n’abandi bagore nkaho biteye ishema, ashinja mu buryo bweruye Diamond Platnumz, umugabo babyaranye abana babiri, kumuca inyuma.

Zari yemeje ko yatandukanye burundu na Diamond

Zari yavuze ko byinshi mu byanditswe mu binyamakuru bigasakwaza no ku mbuga nkoranyambaga byabaga bifitiwe gihamya ariko agakomeza kubyirengagiza kugira ngo yubake, ariko ngo byaranze ashengurwa n’agahinda amaranye imyaka ine yubakanye n’uyu muhanzi ukomeye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ariko guhitamo gusezera.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU