Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gashyantare 2018, ku munsi wizihizwaho abakundana (St Valentin),  Zari Hassanukunze kwiyita Zari The Boss Lady yatangaje  ko yamaze gutandukana burundu n’umuririmbyi Diamond Platnmuz bafitanye abana babiri, umukobwa n’umuhungu.

Bidasubirwaho Zari yafashe icyemezo cyo gutandukana burundu na Diamond



Uyu mugore usanzwe ari umunyamideli akaba n’umushabitsi ukomeye atangaje ko atandukanye na Diamond nyuma y’iminsi mike bivuzwe ko bashwanye ariko bimenyekana ko ari ibihuha.Abakurikirana hafi imyidagaduro baravuga ko Zari yafashe iki cyemezo nyuma yo kutabasha kwihanganira gucibwa inyuma n’umugabo batasezeranye.

Abinyujije kuri Instagram, Zari yemeje ko yashyize ku ruhande Diamond, avuga ko bazakomeza kubana nk’ababyeyi ariko ku bijyanye no kubana nk’umugabo n’umugore ngo guhera kuri uyu wa 14 Gashyantare, 2018 ntibagomba guhurira mu buriri bumwe,

Zari yagize ati :”Kubyiyumvisha biragoranye ndetse kuba nabikora birankomereye, hashize iminsi hari ibihuha bitagira ingano byavugwaga bimwe binagaragaza ibimenyetso, byazengurukaga ku mbuga nkoranyambaga byemeza ko unca inyuma wowe Diamond, n’agahinda kenshi nahisemo guhagarika urukundo rwanjye nawe mu rwego rwo gukomeza kwihagararaho no kwihesha agaciro ndetse no kugira ngo ubuzima bwanjye budakomeza guhungabana.

Tugiye gutandukana nk’abantu babanaga nk’umugore n’umugabo ariko nk’ababyeyi ntago dutandukanye, ibi ntago bizatuma ntakomeza kwigira ndetse no kuba umugore wita kubo yabyaye, nyine nk’umugore w’umuherwe mufite mwese kubimenya.”

Nzakomeza kwiyubaka ndetse no gutera imbaraga abagore bagenzi banjye kugira ngo nabo bige kwigira no kuba abaherwe, nzakomeza kwigisha abahungu banjye bane guha agaciro umugore ndetse nigishe umukobwa wanjye icyo kwihesha agaciro bivuze, hari byinshi byabaye kuko maze mu myidagaduro imyaka igera kuri 12 gusa ibibazo byose nagiye nyuramo nagiye negukana intsinzi kubera ko ndi umutsinzi ndetse namwe mwese ndabizi ko mumfasha umunsi ku wundi. Mukomeze kugira umunsi w’abakundana mwiza.”

Ubwo aherutse mu Rwanda, Diamond yavuze ko nta mugore afitemuri aya magambo: Hoya mbere na mbere sindarongora nta mugore mfite, cyakora mfite umukunzi umwe rukumbi ntateze kureka Zari.”

Abgahinda n’umubabaro bya Zari yabigaragaje ubwo yasezeraga kuri diamond abinyujije kuri Instagram, urubabo rw’umukara ruherekejwe n’amagambo amubwira ko atakimukeneye, bivuze ko ari gutandukana burundu.

Zari yemeje ko yatandukanye burundu na Diamond



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU