Ntwari Blaise wiyise Big Blaise mu muziki nyarwanda n’umuhanzi mushya ufite intumbero yo kwamamara cyane mu ruhando rw’imyidagaduro yo muri Aka Karere.

Blaise w’imyaka 22 aracyari mushya, kuko kugeza magingo aya afite indirimbo ebyiri zonyine{Mbwiza Ukuri yakoze muri 2015 n’iyitwa Mfite Urukundo yakoze muri 2018}.

Ntwari Blaise yahisemo kwiyita Big Blaise mu muziki
Ntwari Blaise yahisemo kwiyita Big Blaise mu muziki

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Touchrwanda, Blaise yatubwiye ko yifuza kwamamaza Umuziki we ukagera hirya no hino mu Rwanda ndetse byaba ngombwa ukagera no mu karere ka Africa y’iburasirazuba.

Yagize ati “Ndi mushya mu muziki, gusa ndifuza gutera imbere mu buryo buhambaye, ndasaba abanyarwanda kurushaho kunshyigikira ndetse no kuntera ingabo mu bitugu kugira ngo Muzika yanjye irusheho gutera imbere.”

Big Blaise ngo arifuza kwamamara mu Rwanda
Big Blaise ngo arifuza kwamamara mu Rwanda




KANDA HANO WUMVE MFITE URUKUNDO YA BLAISE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU