Itsinda rya Charly na Nina nyuma yo gutandukana n’uwari umujyanama wabo Muyoboke Alex, biravugwa ko batandukanye Charly na Nina bakurikiye amafaranga gusa kuri ubu bakaba batangiye kwicuza.

Charly na Nina bakurikiye amafaranga none batangiye kwicuza

Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alex wari umujyanama wabo ndetse wari umaze kubageza kuri byinshi bitandukanye, biravugwako bakurikiye amafaranga bemerewe na Kiwundo Entertainment isanzwe ifasha abahanzi batandukanye, gusa kuri ubu ngo bakaba batangiye kwicuza icyatumye batandukana na Muyoboke Alex.

Charly na Nina bakurikiye amafaranga none batangiye kwicuza

Nkuko imwe mu nshuti magara ya Charly na Nina yabitangarije Touchrwanda, akaba yadutangarije ko Charly na Nina icyatumye batangaza ko basezereye Muyoboke Alex ari amafaranga bahawe na Kiwundo Entertainment angana na Miliyoni 30, ibi ngo bakaba barabikorewe na Rwema kuri ubu ubarizwa muri Kiwundo Entertainment, uyu Rwema kandi akaba yari inshuti ya Muyoboke Alex.

Charly na Nina bakurikiye amafaranga none batangiye kwicuza
Rwema wo kuruhande yari inshuti magara ya Muyoboke Alex wari umujyanama wa Charly na Nina

Nkuko iyi nshuti ya Charly na Nina yakomeje ibitubwira ikaba yadutangarije ko nyuma yo gutandukana na Muyoboke Alex ngo Charly na Nina batangiye kwicuza kuko babona ko nubwo bahawe amafaranga menshi gusa urwego rwabo bari bagezeho rushobora kuzajya hasi.

Charly na Nina bakurikiye amafaranga none batangiye kwicuza
Nubwo Rwema ya inshuti magara ya Muyoboke Alex ntibyamubujije kugira uruhare mu itandukana rye na Charly na Nina

Kiwundo Entertainment ikaba ikorera mu gihugu cya Uganda ikaba isanzwe ikoreramo abahanzi batandukanye b’abanyarwanda barimo Naason, Diplomate ndetse n’abandi benshi batandukanye, ndetse na Bruce Melodie akaba aherutse kwinjira muri Kiwundo Entertainment nawe bivugwako yahawe akayabo k’amafaranga kugira ngo yemere kuyijyamo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU