Bishop Rugagi  Innocent na Rev Kayumba Fraterne si ko babibona, bavumbuye utanga intsinzi nyayo y’iteka bamutura abakobwa babibikwiye bagaragara muri aba 20 bari mu mwiherero i Nyamata.

Mu gihe habura iminsi mike ngo hamenyekane ukwiye ikamba rya Miss Rwanda 2018, ibikomeje kuvuga ni byinshi, nyuma y’abavuga ko bahitamo gushora imitungo yabo muri iri rushanwa ikabafasha kugera kure, hashoboka yewe bakaba banaryegukana, utibagiwe n’ababikesha imiryango ikomeye nk’uko byakunze kugarukwaho.

Bishop Rugagi Innocent umuyobozi wa Redeemed Gospel Church (Abacunguwe)
Bishop Rugagi Innocent umuyobozi wa Redeemed Gospel Church (Abacunguwe)



Bishop Rugagi Innocent umaze kumenyerwa cyane nk’umukozi w’Imana uvuga ibintu bikaba ndetse ukora ibitangaza bigakoreka hamwe n’itorero rye ry’ABACUNGUWE(Redeemed Gospel Church), mu materaniro yakoze kuri iki cyumweru mbere y’uko ba bakobwa 20 berekeza muri Boot Cammp, yazamuye ibigangaza bye abiramburira k’umukobwa witwa Umunyana Shanitah umwe mubakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 uri kwiyamamariza kuri nomero (1). Mbere y’uko abwiriza yavuze ko afite ibyishimo bikomeye mu mutima maze atangaza ku mugaragaro ko uyu mukobwa ari we Miss Rwanda 2018, amugereranya kandi n’igihe cy’isohora rya Esitera, ati: “Atoranywa mu bandi”.

Rev. Kayumba Fraterne umuyobozi wa Jehovan Tsdikenu ministries (Uwiteka gukiranuka kwacu)
Rev. Kayumba Fraterne umuyobozi wa Jehovan Tsdikenu ministries (Uwiteka gukiranuka kwacu)

Yavuze ko uyu mukobwa yamusanze mu biro umusaba kumusengera kuko afite umushinga ukomeye, hanyuma amusiga amavuta, arongera kandi aragaruka amusiga amavuta. Ati: “amaze kubacaho kenshi kandi mu by’umweru bibiri agiye kumara muri boot camp agiye kubacaho kurushaho.” Yasabye abacunguwe bose gushyigikira Umunyana Shanitah nomero ya mbere. Hanyuma amufata ikiganza amushyira imbere y’Uwiteka kandi aramukomeza amwizeza ko intsinzi y’Abacunguye. Ati intsinzi ya Shanitah si iye gusa ahubwo ni iy’ITORERO RY’ABACUNGUWE bose. Amahirwe masa kuri Umunyana Shanitah nomero imwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Umunyana Shanitah wemejwe na Bishop Rugagi ko azaba Miss Rwanda 2018
Umunyana Shanitah wemejwe na Bishop Rugagi ko azaba Miss Rwanda 2018



Si Rugagi kandi wakoresheje uyu muvuno w’amasengesho n’ubuhanuzi ahubwo na Rev Kayumba Fraterne wabwirije ubutumwa bwiza Miss Rwanda 2009 Bahati Grace akakira agakiza, hari amakuru avuga ko afite ubutumwa Imana yamuhaye bugenewe umwe mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018. Mu kiganiro Rev. Kayumba yagiranye n’tangazamakuru  yabajijwe niba koko yareretswe n’Imana mu nzozi umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018, asubiza ko hari ubutumwa yahawe, gusa ngo ntiyabutangaza ku karubanda (mu itangazamakuru) ahubwo ngo agomba kububushykiriza nyirabwo Imana yamutumyeho. Yongeyeho kandi ko iyo Imana imuhaye ubutumwa nta wundi muntu aba agomba kububwira usibye nyirubwite.

Ishimwe Noriella yemejwe na Rev. Kayumba Fraterne yo yamweretswe akazaba Miss Rwanda 2018
Ishimwe Noriella yemejwe na Rev. Kayumba Fraterne yo yamweretswe akazaba Miss Rwanda 2018

Nubwo uyu mukozi w’Imana yirinze gutangaza byinshi ku butumwa bwe, yavuze ko hari umukobwa ashyigikiye muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018 ashingiye ku mico ye n’ubuhamya bwe. Uwo akaba ari Ishimwe NoriellaRev. Kayumba yongeyeho ko Ishimwe Noriella ari umukobwa w’igikundiro, ufite ubuhamya bwiza ndetse akaba afite n’imico myiza, akaba yahishuye ko kandi ari kumusengera bikomeye kandi afite icyizere ko ari we uzegukana ikamba Rya Miss Rwanda 2018.

Rev. Kayumba uvuga ko muri rusange yari yabanje gusengera abakobwa bose bari mu irushanwa bikaza kurangira yeretswe mu nzozi ko uyu Noriella ari we uzambikwa ikamba. Ahamya ko bitamutungura kuko atari ubwa mbere yaba avuganye n’Imana kandi ibyo yeretswe bigasohora . Ibi ni nabyo byatumye akomoza kuri Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009, avuga ko uyu Noriella atari we yaba afashije bwa mbere  dore ko na Bahati yamusengeye ndetse aranakizwa ku buryo ubu anamee neza kurusha mbere.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU