Hari Abanyarwanda basigaye babifata gusuhuzanya no kuganira mu ndimi z’ amahanga nk’ ubusirimu cyangwa ikimenyetso cy’ uko basomye, ariko siko bibonwa n’ Umuyobozi w’ inteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco Dr James Vuningoma, usanga ko iyo ngeso yo kubona Umunyarwanda asuhuza mugenzi mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa ari urukozasoni.

biteye isoni kuba uri umunyarwanda ugasuhuza undi munyarwanda mu rurimi rw'amahanga
Dr James Vuningoma, Umuyobozi w’ inteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco



Dr Vuningoma yabitangarije mu kiganiro ku Nteko cyo kuri Radio 10 cyatambutse kuri uyu wa 4 Gashyantare 2018. Dr Vuningoma avuga ko kumenya indimi z’ amahanga bifitiye akamaro Abanyarwanda kuko bazihahisha gusa akagaragaza ko izo ndimi zidakwiye kumira Ikinyarwanda kuko ari ‘Indangamunyarwanda’.

Yagize ati: Twubahe Ikinyarwanda tukirengere ariko tunubahe izindi ndimi z’ amahanga kuko nizo ndimi duhahiramo.”

Umunyamakuru yagaragarije Dr Vuningoma ko hari ibiro byo mu Rwanda bikorwamo n’ Abanyarwanda Umunyarwanda ajyamo agiye kwaka serivisi yavuga Ikinyarwanda bikaba byamwimisha serivi agiye ashaka, Dr Vuningoma amusubiza ko ibyo bintu bibaho.

Ati: Ibyo turabizi ahubwo si mu mabiro gusa, mu mabanki biriya byapa byamamaza, ibyo bintu byose biriho ariko ni ubugingo bwacu. Ubwo se umuntu uza akakuramutsa mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa uri Umunyarwanda nawe ari Umunyarwanda ibyo si urukozasoni? …Ni uburenganzira bwe yego ariko ni ukurangara.”

Mu minsi ishize Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita k’ Uburezi n’ Umuco UNESCO ryashyize Ikinyarwanda mu ndimi esheshatu mu ndimi zishobora gucika burundu mu gihe nta gikozwe mu maguru mashya.

Dr Vuningoma asanga kuba Ikinyarwanda cyarashyizwe mu ndimi zenda gucika kuri iyi Si dutuye atari igikuba cyacitse, ahubwo ari ikimenyetso cy’ uko Abanyarwanda badakwiye kurangara, avuga ko Ikinyarwanda kirimo gutera imbere kuko hari uburyo bwo kucyandika, kandi hakaba haranakozwe Inkoranyamagambo zacyo. Ngo Ikinyarwanda gifite amagambo menshi ahubwo abantu bakwiye kwirinda imvugo ivuga ngo Ikinyarwanda kirakennye bagashaka amagambo aboneye yo kuvuga no gukoresha kuko ahari.

Raporo ya UNESCO yo mu mwaka ushize wa 2017 yashyize Ikinyarwanda ku mwanya wa 86 mu ndimi zivugwa n’ abantu benshi mu Isi. Iyi raporo yatangaje ko Ikinyarwanda kivugwa n’ abaturage 9,306,800.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU