Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018 nibwo Akarere ka Nyarugenge kafunze urusengero rwa Bishop Rugagi Innocent (Redeemed Gospel Church) n’urw’Itorero Inkuru Nziza ziherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Bitunguranye urusengero rwa Bishop Rugagi n’urw’Itorero ry’Inkurunziza zafunzwe
Urusengero rwa Bishop Rugagi n’urw’Itorero ry’Inkurunziza zafunzwe.



Ku gica munsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo amakuru y’ifungwa ry’izi nsengero yamenyekanye. Amakuru Ibyamamare.com yahawe n’umwe mu bakora ku rusengero rwa Rugagi avuga ko babafungiye urusengero kubera ikibazo cy’urusaku rwinshi.

Bitunguranye urusengero rwa Bishop Rugagi n’urw’Itorero ry’Inkurunziza zafunzwe

Ubwo umunyamakuru wa Touchrwanda yageraga kuri uru rusengero rwa Bishop Rugagi yahahuriye na bamwe mu bakirisitu bari baje gusenga basanga harafunze.

Bitunguranye urusengero rwa Bishop Rugagi n’urw’Itorero ry’Inkurunziza zafunzwe

Umwe muri aba bakirisitu yabwiye umunyamakuru ko ubuyobozi bw’uru rusengero bwari bubizi neza ko isaha iyariyo yose babafungira ndetse n’amateraniro yo ku mugoroba wo kuwa Mbere bayakoze mu buryo budasanzwe. Yagize ati “Nyine urabona badufungiye urusengero, ariko abayobozi bashobora kuba hari icyo bari babiziho kuko n’ejo kuwa mbere twateranye mbona bidasanzwe. Bari bafunguye imiryango ibiri gusa y’urusengero kandi ubusanzwe imiryango yose uko ari itanu iba ifunguye n’amajwi ntabwo yumvikanaga cyane nkuko byari bisanzwe!”

Bitunguranye urusengero rwa Bishop Rugagi n’urw’Itorero ry’Inkurunziza zafunzwe

Urusengero rwa Redeemed Gospel Church ruyoborwa na Bishop Rugagi rufunzwe mu gihe bari mu giterane cy’iminsi 77 cyiswe “Habwa’’ kiba buri munsi ku mugoroba.



Bitunguranye urusengero rwa Bishop Rugagi n’urw’Itorero ry’Inkurunziza zafunzwe

Urusengero rw’Itorero Inkuru Nziza narwo rwafunzwe. Ubwo umunyamakuru wacu yageraga kuri uru rusengero ruherereye mu mujyi rwagati hepfo ya Banki ya Kigali, yasanze nta n’inyoni itamba ndetse ku muryango w’igipangu hamanitse itangazo rimenyesha abakirisitu ko amateraniro asanzwe ahabera uyu munsi ataribube.

Bitunguranye urusengero rwa Bishop Rugagi n’urw’Itorero ry’Inkurunziza zafunzwe

Iki cyemezo cyo gufunga insengero cyafashwe nyuma y’igihe ba nyirazo hari ibyo basabwe gukosora ariko ntibyakorwa.

Bitunguranye urusengero rwa Bishop Rugagi n’urw’Itorero ry’Inkurunziza zafunzwe

Bitunguranye urusengero rwa Bishop Rugagi n’urw’Itorero ry’Inkurunziza zafunzwe

Bitunguranye urusengero rwa Bishop Rugagi n’urw’Itorero ry’Inkurunziza zafunzwe



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU