Breaking News: Uwari umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier yamaze kuva mu Rwanda ndetse no mu ikipe ya Rayon sports afata rutemikirere yisubirira mu gihugu cya Sweden aho yabanaga n’umuryango we.

Breaking News: Bidasubirwaho Karekezi Olivier ntazagaruka muri Rayon Sports

Ni nyuma y’ibibazo bya hato na hato yagiriye muri Rayon sports. Karekezi yari amaze hafi amezi atandatu ari umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, muri icyo gihe cya mezei atandatu ya yifashije kugera kuri byinshi, harimo ku garura bamwe mu bakinnyi yari yaratakaje, ndetse anayifasha gutwara bimwe mu bikombe iyi kipe yagiye ikinira muri icyo gihe cy’amezi atandatu.

Bidatinze mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 25 gashyantare 2018 umutoza Karekezi  yanditse ubutumwa abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram avuga ko yumva akumbuye kubonana n’umuryango we, ibi benshi babyibajijeho birabayobera, cyane ko hari hashize iminsi uyu mutoza avuye muri iki gihugu gushaka ibyangobwa bijyanye n’ubutoza.

Bidasubirwaho Karekezi Olivier ntazagaruka muri Rayon Sport

Uku gutangaza ko akumbuye umuryango we, imwe mu nshuti z’umuryango yatangarije Touchrwanda.com ko uyu mutoza afite gahunda yo gusubira mu gihugu cya Sweden ubutagaruka akajya kubana n’umuryango we, cyane ko afite andi makipe ari kuganira nayo mugihe ikibazo afitanye n’ikipe ya Rayon sports kidakemutse.

Ibi kandi byemejwe n’uko uyu mutoza Karekezi yaramaze gutangariza abakinnyi b’iyi kipe ko atazabatoza mu mukino wa shampiyona bafitanye n’ikipe ya Gicumbi kuri uyu wa kane, ngo kuko azaba Atarino azaba ari muri Sweden kubonana n’umuryango we, akazagaruka mu mpera z’icyumweru

Olivier Karekezi yahagurutse i Kigali kuri uyu wa mbere ajyenda na Turkish Airlines yamucishije i Kampala, mbere yo kujya Istanbul mu gihugu cya Turkey aho arava asubira iwe mu gihugu cya Sweden. Olivier yaje gutoza umukino wa APR FC wabaye ku cyumweru cyashize, azi ko ari umukino wa nyuma, kuko yari yamaze gucisha tike y’indege izamujyana.

Andi makuru ava mu ikipe ya Rayon sport avuga ko Umutoza Karekezi Olivier amaze igihe adafitanye umubano mwiza n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, cyane umuyobozi mukuru w’ikipe Bwana Paul Muvunyi, wakomeje akenshi kutumvikana n’uyu mutoza amwotsa igitutu.

Bidasubirwaho Karekezi Olivier ntazagaruka muri Rayon Sport

Karekezi Olivier yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2017 avuye muri Sweden , atangirana ibihe byiza yegukana igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana n’igikombe cy’Intwari tariki ya mbere z’uku kwezi kwa 2.

Bidasubirwaho Karekezi Olivier ntazagaruka muri Rayon Sport

Karekezi kuva yatangazwa nk’umutoza mukuru w’iyi kipe hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bahise batangaza ko batamushaka na gato muri iyi kipe, ngo kubera ko yakiniye ikipe ya APR Fc igihe kinini, ndetse akayikuriramo, ibyo byatumye batangira ku mukeka ukundi kuntu, ko yaba agiye ku bagabiza maboko ya mukeba wa Rayon sports w’ibihe byose, ariko byabaye ibyubusa birangira aje gutoza ikipe ya Rayon Sports.

Tubibutse ko uyu mutoza Karekezi  yanahawe amasezerano y’imyaka 2 na komite yari ikuriwe na Gacinya Denis bikaza guteza ikibazo ko ari Gacinya wa musinyishije atabajije abandi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU