Mu minsi ishize, Bruce Melodie, Danny Vumbi na Mico The Best bashyize hanze amashusho barimo kwibasira bamwe mu bahanzi nyarwanda, bavuga ko bose bapapira(Batazi ibyo bakora), aya magambo yababaje benshi bituma bibaza impamvu yaba yarabateye kuvuga kuriya.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bavuze ko bariya basore bashobora bari basinze cyangwa se akaba ari ubwiyemezi burengeje urugero bafite, kandi mu byukuri ngo bose bacuramye mu muziki wa None.



Umuhanzi nyarwanda utarashatse gutangazwa amazine ye, aherutse kubwira umunyamakuru wa Touchrwanda ko Nubwo Bruce, Danny na Mico bashatse kwiyemera ngo ibikorwa byabo biri mu marembera.

Bruce, Mico na Danny baherutse gutangaza amagambo y'ubwirasi nyamara ngo ibikorwa byabo biri kubapfubana
Bruce, Mico na Danny baherutse gutangaza amagambo y’ubwirasi nyamara ngo ibikorwa byabo biri kubapfubana

Bruce Melodie we yafasha akanya asaba imbabazi ku bantu bose bashobora kuba barababajwe nibyo bavuze, ndetse ashimangira ko batabikoze bashaka gusenya ahubwo ngo byari urwenya.

Bruce yagize ati “Tugira uko tuganira, Hari igihe umuntu avuga ibintu abandi bakabyumva nabi, Iriya Video ntago twayifashe kugira ngo dusenye, byari urwenya nta muhanzi tuzi upapira, Urebye Ntago twari Serious, Niba hari abo bitashimishije, Mbasabye Imbabazi, Nta mutima mubi.”

Bruce Melodie aherutse kuvuga ko hari abahanzi bapapira, gusa ngo byari urwenya
Bruce Melodie aherutse kuvuga ko hari abahanzi bapapira, gusa ngo byari urwenya
Uyu munyempano yasabye Imbabazi abababajwe nibyo yavuze
Uyu munyempano yasabye Imbabazi abababajwe nibyo yavuze



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU