Ndayishimiye Marick Bertrand uzwi Ku izina rya Bull Dog yatangaje umuraperi ukizamuka abona wahabwa amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma superstar ku inshuro ye yambere.

Bull Dog yashyize atangaza umuraperi ukizamuka wahabwa amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma.

Ubwo yari ari muri kimwe mu biganiro bihita kuri radio Rwanda, Bull Dog atazuyaje yatangaje ko abona umuraperi ukizamuka wahabwa amahirwe yo kwitabira iri irushanwa ari Jay_C .

Bull Dog yashyize atangaza umuraperi ukizamuka wahabwa amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma.

Ibi Bull Dogg akaba abishingira ku ingufu yagarukanye muri Hip Hop ndetse n’indirimbo nyinshi amaze gusohora zigakundwa n’abatari bake, harimo nka I’m back, Amena, Sibomana nizindi zakunzwe mbere.

Bull Dogg abajijwe kandi abandi baraperi bamukurikira yavuze ko yaha amahirwe Khalifan ndetse na P_fla, ariko avuga ko batagera kurwego nkurwo Jay_C ariho ubu.

Imbaraga za Jay_C zagaragaye cyane ubwo yatangiraga muzika agakora indirimbo nyinshi zigakundwa n’abatari bake mu Rwanda, nyamara akaza guhita abura gusa ubu akaba yaragarukanye ingufu zidasanzwe.

Twabibutsa ko irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ari rimwe mu marushanwa akomeye ategurwa muri iki gihugu, nyuma yuko irindi ryategurwaga ariryo Salax Awards ricitse intebe.

Bull Dog yashyize atangaza umuraperi ukizamuka wahabwa amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma.

Mu myaka 7 iri irushanwa rimaze ryatwawe n’abaraperi babiri aribo Jay Polly ndetse na Riderman, gusa iri irushanwa rikaba rigiye kuba mu gihe abakunzi b’umuziki nyarwanda bashyira mu majwi injyana ya Hip Hop bayishinja ko yasubiye inyuma.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU