Umuraperi w’umunyagikundiro ukomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe, Ndayishimiye Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Mpe Enkoni” yongera gushimangira ko ari umwami wa Hip Hop nyarwanda.

Bull Dogg ukomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe yashyize hanze amashusho ya Mpe Enkoni
BullDog yashyize hanze amashusho ya Mpe Enkoni




BullDogg ukunze kwiyita Jisho ry’uruvu n’andi mazina menshi ni umwe mu nkingi za mwamba muri Hip Hop nyarwanda, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Cinema, He for She, Mechament n’izindi nyinshi.

Uyu musore urimo kwerekana imbaraga zihambaye mu ruhando rwa Hip Hop nyarwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa “Mpe Enkoni” ivuga k’ubuzima bw’abasirimu bo muri iyi minsi.

BullDogg ashyize hanze amashusho ya Mpe Enkoni, nyuma yo gukorana indirimbo na P FLA yitwa Nigger One.

Mpe Enkoni yakozwe na Producer Gylain usanzwe umenyerewe mu gukora Video z’abaraperi bakomeye mu Rwanda.




KANDA HANO UREBE MPE ENKONI YA BULLDOGG

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU