Ifoto y’abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari gukama inka ntago iri kuvugwaho rumwe, abato bati mureke dukame inka uko tubyumva umuco urakura, abakuru nabo bati ntamukobwa wakamye inka yambaye agakabutura kagufi ndeste agakamira mu kadobo kavamo NOMI (isabune y’ifu) .

Gukamira mu tudobo twa OMO byafashwe nk'amahano akomeye
                        Gukamira mu tudobo twa OMO byafashwe nk’amahano akomeye

Iyi Foto y’aba bakobwa bari gukamira mu kadobo ikaba yabaye igitaramo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga..aho abenshi bagiye bayivugaho byinshi bitandukanye bashingiye ku muco nyarwanda,bitewe nibyo bakoze biri kwitwa amahano…kuko mu muco nyarwanda ubundi kera umukobwa wakamaga inka yagombaga kuba icya mbere ari isugi,ikindi nuko kubera imoko y’ibere ry’inka iba yorohereye cyane ,mu muco nyarwanda ngo nuko nta muntu ukama inka afite inzara “Intoki”.Andi mahano noneho akomeye ni uburyo bakamiraga mu kadobo k’isabune mugihe mu muco nyarwanda tumenyereye ko inka ikamirwa mu cyantsi.

Abakobwa bari muri Miss Rwanda 2018 bakamiye Inka mu tudobo twa OMO, ndetse bambayye n'udukabutura tugufi
Abakobwa bari muri Miss Rwanda 2018 bakamiye Inka mu tudobo twa OMO, ndetse bambayye n’udukabutura tugufi

Aha TouchRwanda tukaba twagiye dukusanya bimwe mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abanyarwanda batishimiye na gato ifoto y’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga bari gukama inka,aho bose bagiye bahuriza k’ukujyanwa mu itorero kw’abashinzwe gutegura Miss Rwanda ndetse bakigishwa umuco,Indangagaciro na Kirazira.



Aha ndetse bamwe bakaba bagiye bafata kiriya gikorwa nko gukoreraho Siporo inka bitewe nanone n’imyambarire aba bakobwa bari bambaye yitwa ko ari iya Siporo..ndetse bisa naho bari no kwiyamamariza Company ya Adidas na Nike.

Akadobo k’isabune niko kakamiwemo amata aho gukamira mu cyansi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU