Ikipe ya Rayon Sports ubwo yahagurukaga ku kibuga cy’indege i Kanombe byari ibirori bidasanzwe, abafana bari benshi baje kwihera ijisho ikipe yabo aho abakinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports babasezeranyije intsinzi.

Byari ibirori bidasanzwe ubwo Rayon Sports yerekezaga mu gihugu cy’u Burundi aho igiye gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya LLB mu irushanwa rya CAF Champions League aho umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yose akaba yaranganyije igitego 1 kuri 1.

Abakinnyi Rayon Sports ijyanye i Burundi :

Abanyezamu :

Ndayishimiye Eric Bakame
Ndayisenga Kassim

Ba myugariro :

Faustin Usengimana
Mutsinzi Ange
Mugabo Gabriel
Nyandwi Saddam
Eric Rutanga
Irambona Eric
Manzi Thierry

Abakina hagati :

Kwizera Pierrot
Kevin Muhire
Niyonzima Olivier Sefu
Yannick Mukunzi

Ba rutahizamu:

Bimenyimana Bonfils Caleb 
Shassir Nahimana 
Djabel Manishimwe 
Shaban Hussein Tchabalala 
Ismaila Diarra

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports yitwaje n’ingoma

Nkunda Match w’i Kilinda yari yaje guherekeza ikipe

Rwarutabura ni umwe mu bafana bari baje guherekeza ikipe…We n’abandi bafana bazanyura iy’ubutaka kuri uyu wa Gatatu

Ndayisenga Kassim, umunyezamu wa Rayon Sports

Ismaila Diarra witezweho ibitego ari kumwe na Rutanga Eric Akram

Karekezi Olivier, umutoza mukuru hamwe n’abakinnyi be bose ngo bizeye gukuramo LLB

Pierrot uzaba yambaye igitambaro rya Kapiteni ati byose ni sawa, turiteguye

Muhire Kevin

Manzi Thierry na  Ndayishimiye Eric Bakame

Sefu na we ngo tayali

Manishimwe Djabel

Ba myugariro, Mugabo Gabriel na Mutsinzi Ange

Yannick Mukunzi na we yajyanye n’ikipe

Habumugisha Theoneste uzwi ku izina ry’Umu Rayon w’ukuri (i bumoso) na Rwarutabura bifuriza Yannick Mukunzi urugendo rwiza

Mutsinzi Ange na Irambona Eric bagaragazaga ’Morale’

Faustin Usengimana na Manzi Thierry bambariye gukuramo LLB

Rwarutabura ati ’Turayitsinda i Burundi’

Photo/Rwandamagazine

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU