Umuhanzikazi wo mu itsinda rya Charly na Nina Charly ubwo yabazwaga ibyo kuba ari mu rukondo yabuze icyo gusubiza maze arya indimi.

Charly wo muri Charly na Nina yabajijwe iby’urukundo arya indimi



Ubusanzwe uyu mukobwa ubarizwa mu itsinda rya Charly na Nina, yigeze kubazwa niba afite umukunzi, maze asubiza avuga ko ibyo ataragera mu mwanya wabyo, aho yavugaga ko ahugiye mu muziki kurusha ibindi byose.

Mu kiganiro bagiriye kuri Radio Isango Star kuri uyu wakane yabajijwe ibyo kuba ari mu rukundo maze atinda gusubiza, ariko nyuma aza kwemera ko ari mu rukundo kandi ko aruhoramo iminsi yose.

Charly wo muri Charly na Nina yabajijwe iby’urukundo arya indimi
Charly ibumoso

Ubwo umunyamakuru yamubazaga yasubije muri ubu buryo; “Yes,twagiriwe Ubuntu bw’Imana, ninayo mpamvu tuba turi mu rukundo rwayo twahawe nayo.”

Mu bigaragara uyu mukobwa yasubije ameze nk’ufite imitima ibiri, bivuze ko ashobora kuba afite umukunzi ariko agashaka kubihisha ntabigaragaze bitewe nuko yabanje kwemera ariko akaza gushyikira uko yabivuze.

Charly wo muri Charly na Nina yabajijwe iby’urukundo arya indimi

Nina we yaragiye kubazwa iki kibazo maze, umunyamakuru ahita amubwira ko azakimubaza ubutaha, Nina agaragaza uburuhuke bw’umutima. Hakomejwe kwibazwa niba aba bakobwa bashobora kuba bari mu rukundo rw’ibanga kuko baba badashaka kubitangaza.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU