Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid muri Espagne ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane kwisi yaba agiye gukora indirimbo ndetse akayikorana n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika nkuko uyu muhanzi yabitangaje.

Cristiano Ronaldo yaba yitegura gukorana indirimbo n'icyamamare muri Afurika

Umuhanzi wo muri Nigeria uzwi nka Davido unafite igitaramo gikomeye mu mpera z’iki cyumweru i Kigali yatangaje ko  we na Cristiano Ronaldo  ukinira ikipe ya Real Madrid ari inshuti zikomeye ndetse ko ubucuti bafitanye ari bwo bwatumye anamuririmba mu ndirimbo yashyize hanze umwaka ushize izwi nka Fall, gusa ariko ngo aba bombi kugeza ubu ntabwo bari bahura.

Cristiano Ronaldo yaba yitegura gukorana indirimbo n'icyamamare muri Afurika

Davido aganira n’ikinyamakuru Goal.com nibwo yatangaje ibi, anavuga ko kuba batabonana ahanini biterwa no kubura akanya, cyane cyane ko ngo aba afite ibitaramo hirya no hino kandi na Christiano aba atorohewe n’akazi ko gukina ruhago, mu mikino itandukanye baba bafite mu bihugu bitandukanye gusa ko nibahura yumva bazanakorana indirimbo.

Cristiano Ronaldo yaba yitegura gukorana indirimbo n'icyamamare muri Afurika

David Adedeji Adeleke wakunze kugaragaza ko akunda igihugu cy’U Rwanda, byatumye ku rutonde rw’ibitaramo afite muri iyi minsi bizenguruka mu bihugu bitandukanye ashyiramo n’u Rwanda, iki gitaramo kikaba giteganijwe kuwa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 mu mujyi wa Kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU