Rutahizamu ukomeye wa Real Madrid Cristiano Ronaldo yagize byinshi atangaza  ku bibazo bikomeje kumugora muri iyi minsi, cyane cyane ko gukora nk’ibyo yakoraga mu kibuga mu myaka icumi ishize bitakimworohera.

Cristiano Ronaldo yagize icyo atangaza ku bibazo bitamworoheye muri iyi minsi.



Nyuma yo gutsinda ibitego umunani mu mikino 17 ya shampiyona amaze gukinira ikipe ya Real Madrid muri uyu mwaka w’imikino,  ibitego benshi bemeza ko bitagakwiye ugereranyije n’uko mu myaka yashize yitwaraga neza mu gutaha izamu n’ibitego byinshi, dore ko Ronaldo, nk’umukinnyi umaze gutwara Balloon d’Or eshanu zose, uyu mwaka uraa nk’uwamugoye, ibintu nawe ubwe yiyemerera atangaza ko akomeje kugorwa cyane no kongera gusubira ku rwego azwiho ariko ko ari gukora ibishoboka byose kugirango abigereho.

Ubwo yaganiraga na GQ Italy, Ronaldo yagize ati:Kubijyanye n’ubuzima bwajye bwa buri munsi, iki gihe kirahebuje. Umuryango wajye uri gukura, ndumva nishimiye ubuzima bwajye.Ku rwego rw’ubunyamwuga, nagize imyaka ibiri myiza cyane natwaranye ibikombe n’ikipe yajye ndetse n’ikipe y’igihugu kandi ndumva nakomereza ku rwego rwo hejuru mu myaka iri imbere.Ngerageza gukora ibishoboka byose ngo ngire imbaraga zihagije kuko ari ingenzi cyane k’umwuga nkora. Ngomba kuba niteguye 100%.”

Ubu ntabwo ngikora nk’ibyo nakoraga mu myaka 10 ishize. Kugirango ugume kuri uru rwego, hari byinshi ugomba kwigomwa.Hari byinshi ntagishobora gukora. Nibyo rwose ntabwo nshobora gukora nk’ibyo nakoraga igihe nari mfite imyaka 20 y’amavuko. Buri gihe tugomba gushaka umunzani. Yewe n’utuntu twitwa ko ari duto cyane dushobora gukora ikinyuranyo.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU