Umuhanzi mu njyana ya Hip-Hop Danny Nanone, yatangaje ko nyuma yo kuva mu bitaro aho arwariye muri King Faisal, azahita ajya kwiga umuziki mu karere ka Muhanga.

Danny Nanone ngo atindijwe no gukira ngo yigire kwiyigira Muzika



Danny Nanone umaze iminsi 2 urwariye mu bitaro by’umwami Faisal kubera indwara y’impyiko, yatangaje ko naramuka asezerewe kwa muganga azahita ajya kwiga umuziki kuko ngo yabyifuje kuva kera.

Nyuma yuko uyu musore afatwa n’iyi ndwara yahise ajya kwa muganga, gusa abaganga bamubwira ko indwara ye yaritarakura cyane kurwego ruhanitse, arinabyo bizatuma uyu musore atabagwa.

Nubwo arwaye, yamaze kwiyandikisha mu bazajya kwiga muzika mu ishuri ryayo i Muhanga, ishuri ryahoze ku Nyundo muri Rubavu.

Danny Nanone ngo atindijwe no gukira ngo yigire kwiyigira Muzika

Nyuma yuko atifuzaga ko itangazamakuru rimenya ibijyanye no kujya kwiga kwe, yaje kwemera ko ari byo yamaze gufata ikemezo cyo kujya kwiga muzika ndetse ngo ni uko yahuye n’ubu burwayi ko ubundi aba yaramaze kugerayo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU