Denise na Charlotte bo mu ikipe y’igihugu ya Volleyball ikinirwa ku musenyi (Beach Volley) batangiye imyiteguro y’amarumarushanwa y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza bita Commonwealth Games azaba kuva tariki ya 4 kugera 15 Mata 2018.

Denise na Charlotte bakina Beach volley bari kwitegura Commonwealth Games



Imyitozo iri kubera ku kibuga cya “Beach Volley” inyuma ya Sitade Amahoro i Remera. Iyi kipe igizwe na Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte bazahagararira u Rwanda muri “Commonwealth Games” muri Mata i Queensland muri Australia.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Hatumimana Christian yavuze ko aba bakinnyi bakora imyitozo bataha iwabo nyuma bakazerekeza i Rubavu bagacumbirwa ahantu hamwe.

Avuga ko nyuma y’iyi myiteguro biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izahaguruka mu Rwanda tariki ya 24 Werurwe yerekeza mu gihugu cya Australia.

Itike yo gukina “Commonwealth Games” aba bakinnyi bayikuye muri Sierra Leone ubwo begukanaga umwanya wa mbere.

Iri rushanwa rya “Commonwealth Games” rizitabirwa n’ibihugu bigera kuri 12 aho bigabanyije mu matsinda atatu icyiciro cy’amajonjora kikazatangira tariki 6 Mata mu ijonjora ry’ibanze rizasozwa ku itariki ya 9 Mata, hagakurikiraho imikino ya nyuma izatangirira muri ¼ ikazasozwa ku itariki ya 12 hamaze kuboneka ikipe yegukana igikombe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU