Hari kuwa 14 Gashyantare ubwo Zari yatangaje ku mugaragaro ko ahagaritse umubano we na Diamond .Iyi ni inkuru itarigeze ishimisha incuti za Diamond , nkaho kuri uyu munsi uwitwa Idriss Sulutani yandikiye Diamond ubutumwa bumukangurira gusaba Umugore we imbabazi ubundi bakabana mu mahoro.

Diamond aragirwa inama yo gusaba imbabazi n’incuti ze
Diamond aragirwa inama yo gusaba imbabazi n’incuti ze



Inkuru y’ikinyamakuru Bongo5 ikomeza ivuga ko Sultan akangurira Diamond gusaba imbabazi nyamara we yibereye mu gihugu cya Kenya aho yagiye kwagura ibikorwa bye , harimo nko gufungura ishami rya Studio ye Wasafi aho muri iki gihugu cya Kenya.

Diamond Platnumz wibereye muri Kenya aragirwa inama n'inshuti ze

Idriss abinyujije kuri Instagram yakomeje yibutsa Diamond ko burya gusaba imbabazi aribwo butwari umuntu agomba kugaragaza, yagize ati: ”Ncuti yange niba wibuka neza uko wabigenje ubwo Zari yamenyaga ko wabyaranye na Mobetto, uwo mutima rero n’uyu munsi uracyawufite 0ngera usabe imbabazi Umugore wawe mureke gusenya urugo.”



Diamond Platnumz wibereye muri Kenya aragirwa inama n'inshuti ze

Dimaond Platnumz na Zari hassan Ukunze kwiyita Boss Lady bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko mu mwaka 2014, ku tariki ya 14 Gashyantare,hari ku munsi w’ Abakundanye, nibwo Zari yarangaje ko ahagaritse umubano yari afitanye na Diamond nk’umugabo n’umugore.Aba kandi bafitanye abana babiri umuhungu n’umukobwa.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU