Umukobwa w’imyaka 21, wabarizwaga muri Miss Rwanda 2018 akaza kuvanwamo mu ijonjora rya kabiri, ubu yamaze kwinjira mu rushanwa ryo kuririmba mu gushakisha ko yakwinjira mu mwuga w’ubuhanzi.

Diane Bampire wahoze muri Miss Rwanda 2018 yanze kubura byose ubu yinjiye mu buhanzi



Ni nyuma yuko Diane Bampira akurwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, dore uyu mukobwa yarangwaga n’ubwitonzi gusa akaza kubura amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho kuko yavanywemo mu majonjora ya kabiri yabereye I Gikondo.

Akimara kuvanwamo yahise ajya mu irushanwa rya muzika ryo kugaragaza impano yawe yo kuririmba, dore  ko bavuga ko uwegukanye igikombe cy’iri rushanwa ahabwa akayabo kangana na 15,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda .

Diane Bampire wahoze muri Miss Rwanda 2018 yanze kubura byose ubu yinjiye mu buhanzi

Umwe mu bariteguye avuga uyu mukobwa akomeje kwitwara neza dore ko ari n’umwe mu babashije gukomeza mu majonjora yabereye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye.

Bampire ubwo yarari mu guhatanira muri aka karere ka Huye yabashije gutsinda nkuko twabivuze, bitewe n’indirimbo ya Celine Dion yitwa “Pour que tu m’aimes encore” maze abaraho bose baratangara bitewe n’ubuhanga yagaragaje.

Diane Bampire yasoje avuga ko, nyuma y’aya marushanwa nabwo azakomeza umuziki nyarwanda, akaba anasaba abantu bose gukomeza kumujya inyuma.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU