Umuraperi Jabiro Pacifique wamamaye mu muziki ku izina rya Jay Pac afatanyije na Mr Rock bashyize hanze indirimbo yitwa “African Boy” ivuga  ko abasore bo muri Africa bagira urukundo nyarwo (Jay Pac na Mr Rock).

Jay Pac na Mr Rock babarizwa muri Lebel ya The Creative Genius.
Jay Pac na Mr Rock babarizwa muri Lebel ya The Creative Genius




Jay Pac n’umusore w’umunyarwanda utuye Atlanta ho muri USA, akaba akora injyana ya Hip Hop, benshi bamumenye mu ndirimbo nka Tutaranywa, Set The Mood n’izindi nyinshi! Si ibyo gusa kandi kuko uyu musore ni umwe mu bahanzi bagize Label yitwa The Creative Genius.

Mu minsi ishize, ubwo uyu musore yazaga I Kigali yaririmbye mu bitaramo binyuranye birimo n’icya East African Party aho yafatanyije na P FLA, ndetse akaba yarakoranye indirimbo zinyuranye n’abaraperi bakunzwe mu Rwanda.

Kuri ubu, uyu musore afatanyije n’uwitwa Mr Rock bashyize hanze indirimbo yitwa “African Boy” yiganjemo ubutumwa bugaragaza ko Umusore w’umunya Africa agira urukundo rwihariye ku mukunzi we.

Jay Pac na Mr Rock bakoranye iyitwa African Boy
Jay Pac na Mr Rock bakoranye iyitwa African Boy



Aba basore bakorera muzika mu mujyi wa Atlanta ho muri USA
Aba basore bakorera muzika mu mujyi wa Atlanta ho muri USA

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Trackslayer ubarizwa muri Touch Entertainment, Jay Pac akaba yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko bafitanye nindi mishinga bazashyira hanze vuba Aha.

Jay Pac na Producer TrackSlayer bafitanye imishinga myinshi bazashyira hanze vuba aha
Jay Pac na Producer TrackSlayer bafitanye imishinga myinshi bazashyira hanze vuba aha




KANDA HANO WUMVE AFRICAN BOY YA JAY PAC NA MR ROCK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU