Umuraperi Diplomate ukomeye cyane hano mu Rwanda ndetse no muri East Africa, yagaragaje ibikorwa bye agiye gushyira hanze uyu mwaka mu mvugo ye nshya akesha Kiwundo.

Diplomate ati:



Diplomate akenshi ukunze kwiyita Vis/President, yatangaje ko imbaraga n’ubushobozi agiye gushyira mu muziki, ko abikesha Kiundo nka Company nshya asigaye akoreramo umuziki we, ikaba ibarizwa mu gihugu cya Uganda.

Diplomate uherutse gushyira hanze Video y’indirimbo ye yakoranye na Gisa Cyinganzo yitwa “Cyebuka ngufotore” ubu yavuze ko agiye gushyira hanze indirimbo y’amateka izasohoka icyumweru gitaha, akaba yarayikoranye na The Ben.

Muri iy’indirimbo, Diplomate yagaragajemo imvugo yihariye, nk’uko uyu musore akunze gukoresha amagambo akarishye kandi afite ubusonuro bwinshi mu buzima busanzwe.

Iyi mvugo Diplomate yayivuze muri aya magambo agira ati: “mbitse amabanga menshi nk’iswime yo muri Lodge”

Diplomate ati:

Diplomate yaboneyeho gusaba abakunzi be muri rusange gukomeza kumushyigikira kuko ngo afite ibikorwa byinshi agiye kubagezaho kandi byiza. Akaba anabasezeranya ko atazongera kubatenguha.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU