Kumenya uko gahunda z’ubukwe bushingiye ku muco gakonda w’abanyarwanda zakurikiranaga ni byiza cyane kuko hari n’ubwo usanga hari benshi muri iki gihe batakimenya iyo biva n’iyo bigana ugasanga bapfa kubikora mu kavuyo.

byinshi kubirebana na gahunda z’ubukwe bwa kinyarwanda



Tugendeye rero ku gitabo cyanditswe n’umwe mubahanga babayeho hano mu rwanda “Imihango, imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda rwo hambere” ari we A. Bigirumwami, Touchrwanda.com yagerageje kubereka uko ubukwe bwo hambere bwagendaga uhereye k’ umuranga kugera umugeni atashye mu rwe akanatwikururwa .

Kera iyo ababyeyi babonaga ko umuhungu cyangwa umukobwa wabo yakuze, bajyaga inama yo kubashyingira, bagahagurukira kubashakira uwo bazashyingiranwa. Kugira ngo bamubone babazaga mu nshuti no mu bavandimwe baba aba kure no hafi kugira ngo bagerageze kubabonera umugeni cyangwa umuhungu utunganye. Mu Rwanda hose, mu moko yose ibice byarangaga umuhango w’ubukwe byabaga ari bimwe bikurikirana kuri ubu buryo:

  • Kuranga/Kurangira (Umuranga)
    Abanyarwanda bo hambere baricaraga bagashaka umuhungu cyangwa umukobwa ukwiranye n’umwana wabo. Habagaho kungurana ibitekerezo ku bisekuruza n’ubunyangamugayo bw’abagize umuryango runaka bifuza gushakamo maze bagahitamo neza.
  • Kubaza
    Bagiraga igihe cy’ibiganiro, iwabo w’umuhungu bakaganira n’iwabo w’umukobwa kugirango bababaze ko babaha umugeni bakamushyingira umuhungu wabo.
  • Gufata irembo
    Habagaho kujyana ibinyobwa iwabo w’umukobwa mu rwego rwguhamya ko umukobwa afashwe akazaba uw’umuhungu wabo.
  • Gusaba Umugeni
    Hose bajyaga gusaba umugeni hakagenda Se w’umwana cyangwa undi muntu wo mu muryango wabo wizewe bajyanaga inzoga.
  • Batangaga inkwano/Gukwa
    Bamwe batangaga inka, abandi amasuka, abandi batangaga amatungo (ihene), hari n’aho batangaga amasaka n’uburo.



  • Gutebutsa
    Gutebutsa n’ukujya kubaza igihe bazashyingirwa hakagenda abaje gusaba umugeni kandi bakajyana inzoga.
  • Gushyingira
    Bose baherekezaga umugeni mu ijoro. Yagendaga mu kirago kereka hamwe nko mu Ndorwa. Ahenshi mu Rwanda barongozaga umwishywa. Abandi bambikaga igikangaga, ariko hakeya.
  • Kwakira Umwishywa by’ababyeyi byari hose mu Rwanda
    Izo ngingo twasanze zihuriweho n’abakurambere bacu mu turere twose mu moko yose ari mu Rwanda. Hose mu Rwanda, ababyeyi nibo bashakiraga abana babo, bakabubakira. Umwanya w’abana mw’ishakana ntiwari uriho,ababyeyi batoranyaga neza bifuzaga ko umwana aremya urugo. Gushyingira umwana byari bishyigikiwe n’umuryango wose. Izo ngingo zose zihuriweho mu Rwanda nizo twagerageje kubaza neza turazandika.
  • Gutwikurura
    Umugeni yaratinyaga, akihisha ntagaragare, kugera igihe bamubwira ko hari umurimo wo gukora. Kera iyo umugeni yabaga ataratwikururwa ntiyagaragaraga byeruye. Nta mirimo yo mu rugo yakoraga. Umuhango wo gutwikurura wakorwaga kugira ngo umugeni ajye ahabona atangire gukora imirimo yo mu rugo byeruye. Ni byiza rero ko umuco u Rwanda rwubatseho, umenyekana mu bato ukazanahora mu mateka, kandi tukanamenya ko gushyingirwa ari rimwe mu mabango akomeye u Rwanda rushingiyeho kugira ngo rube rwiza kandi rugire amahoro n’ubumwe bikomotse mu kugira ingo nziza, imiryango myiza n’igihugu cyiza.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU