Umubiri w’umuntu uremye mu buryo butangaje, nubwo benshi babyirengagiza, ubusanzwe iyo utameze neza, urabanza ukaburira umuntu ku kigiye kumubaho, niyo we atabyitaho cyangwa ngo amenye impamvu nyirizina arimo kwibonaho ibimenyetso bidasanzwe.

Dore ibimenyetso byakwereka ko waba ugiye kwibasirwa n’indwara z’umutima



Inkuru yo ku rubuga elcrema igaragaza ko ubushakashatsi bwerekanye bimwe mu bimenyetso byakwereka umuntu ko yaba agiye gufatwa n’indwara z’umutima

1. Kugira umunaniro utazi aho uturuka

Ubusanzwe iyo wumva unaniwe uba uzi neza icyaguteye uwo munaniro, haba gukora cyane cyangwa kuba warayamye utinze n’ibindi. Iyo rero ufite umunaniro utazi aho uturuka kandi bigahoraho, uba ugomba kumenya ko icyo ari ikimenyetso kikwereka ko hari ikitagenda mu mubiri wawe, ko ushobora kwibasirwa n’indwara z’umutima.

Icyo gihe uba ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakakurebera impamvu zibitera.

2. Uburibwe bw’amaboko

Iyo watangiye kugira uburibwe buturuka mu gituza bukagera ku maboko, icyo kiba ari ikimenyetso kikwereka ko ushobora bya hafi kwibasirwa n’indwara z’umutima.

 

3. Kubira ibyuha nta mpamvu

Niba ubona watangiye kubira ibyuya buri kanya kandi nta mpamvu uzi yaba ibitera, uba ugomba kujya kureba umuganga kuko gishobora kuba ikimenyetso cy’indwara z’umutima.

5. Kuribwa mu muhogo no mugatuza

Ni kenshi wumva umuntu akubwiye ko ababara mu gatuza, bikazamuka akaribwa no mu muhogo. Ibyo bimenyetso rero iyo watangiye kubyibonaho uba ugomba kujya kwa muganga, hari igihe aba ri ibimenyetso by’indwara z’umutima.

6. Kumva udatuje buri gihe

Iyo wumva udatuje, umutima ukagusimbuka buri kanya mu gihe nta n’ikintu kigukanze, ugomba kujya kureba muganga kuko aba ari ikimenyesto mu byatuma ufatwa n’indwara z‘umutima.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU