Burya mu rukundo ni ngombwa ko habamo gushimishanya ndetse bikajyana n’ibikorwa mukorerana hagati yanyu ku buryo umukunzi wawe akabona ko nta wundi ukuruta ku isi

Dore ibyo wakora umukunzi wawe akabona ko nta wundi ukuruta ku isi

Abantu bakunda ibintu bitandukanye niyo mpamvu mu kwita k’umukunzi wawe ugomba kwibanda k’ubyo akunda. Ibi tugiye kubabwira hano nibyo abantu benshi bemeza ko iyo umukunzi abibakoreye bibereka ko abitayeho cyane ndetse urukundo rukiyongera.

1.Byaba byiza mu gihe ugiye kuryama wohererereje ubutumwa bugufi umukunzi wawe, ukirinda cyane kumuhamagara mu masaha akuze mu gihe mutabanje ngo mubivuganyeho cyangwa se utabimumenyereje.

Jya wirinda ko hashira amezi arenga atatu mudahuye ngo muganire amaso ku maso mu gihe muri mu mugi umwe cyangwa mutuye mu gihugu kimwe, kubera ko iyo muganira muba mwahuje ibitekerezo.

Kandi mu gihe mwahuriye ahantu runaka jya ugerageza kumubwira byose umutekerezaho nta na kimwe umuhisha kandi utabinyuze ku ruhande, mbega mu kinyarwanda kinoze jya urasa ku ntego. Igihe mugihura cyangwa se mugitangira kuvugana jya ubanza umubaze uko ameze muri we niba yishimye niba ari muzima atarwaye, ibi bizajya bigufasha kumenya ibyo umubwira kuko ni bibi kubwira umuntu ibintu kandi atari mu mwuka mwiza wo kubyumva bitewe n’ibindi bibazo yahuye nabyo uwo munsi. Mu gihe wumvise afite ibibazo biremereye jya umuhumuriza wirinde kuba wamwongereraho ibindi.

2.Mu gihe yizihije isabukuru y’imyaka yavutseho, ujye ugerageza gukora ibishoboka byose mube muri kumwe kandi unamuhe impano ijyanye n’uwo munsi, urugero umushakire nk’ururabo.

3.Jya umuba hafi mu gihe yagize ibyago nko kubura umuvandimwe, umubyeyi, umuturanyi cyangwa inshuti kubera ko aba yibwira ko ari wenyine kandi igihe cyose wibuke kumubwira ko umukunda.

Ni byinshi wakorera umukunzi wawe akarushaho kugukunda ariko ni ibi twifuje kuba tubagejejeho. Hari ikindi ubona wakora umukunzi wawe akarushaho kugukunda wakitubwira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU