Khloé Kardashian witegura kwibaruka mu kwezi kumwe yatangiye kwitegura uruhinja rwe ndetse anatangaza ko yishimiye kuba agiye kubyara umwana wa Tristan Thompson..

Khloé Kardashian uri mu rukundo na Thompson

Ikinyamakuru Dailymail nicyo cyatangaje kivuga ko umunyamideli  Kardashian yashyize hanze amafoto aherekejwe n’ amashusho ahamya neza ko habura igihe gito Khloé ngo yibaruke umwana we na Tristan Thompson.

Tristan Thompson yamenyekanye nk’umukinnyi ukomeye mu mukino w’amaboko (Basketball) muri leta zunze ubumwe za Amerika, akaba amaranye na Khloé Kardashian igihe kingana n’ umwaka n’ igice babana mu rukundo, muri uwo mwaka n’igice bamaranye akaba ari nabwo yaje kumutera inda.

Ku mafoto yashyize hanze Khloé K. akoresheje urubuga rwe rwa Snapchat yagaragaje ibyshimo bidasanzwe, aho yavugaga ko yishimiye kuba agiye kubyara umwana wa Tristan Thompson.

Khloé Kardashian uri mu rukundo na Thompson

Kardashian ubusanzwe amaze gukundana n’abasore batandukanye, ndetse bamwe na bamwe bakaza gutandukana bapfa ko bamucaga inyuma harimo James Harden , Lamar Odom, gusa akaba avuga ko bose barutwa na Tristan Thompson .

Mu kwezi kumwe gusa kubura ngo yibaruke, yatangiye kwitegura umwana we neza aho yaba yaratangiye kugura bimwe mu bikoresho byangombwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU