Akenshi burya imiterere y’umubiri w’umukobwa ishobora kumufasha kuba yakurura abagabo ibafite icyo bamukurikiyeho. Ibi bikurikira nubibona ku mukobwa uzamenye ko ashobora kuryoshya imibonano mpuzabitsina mu buryo butangaje.

Dore imiterere y’abakobwa baza ku isonga mu gukurura abagabo bababonamo kuryoshya imibonano mpuzabitsina


Burya ntibazakubeshye ngo abakobwa baryoshya imibonano mpuzabitsina kimwe, kuko ntibaremye kimwe, kandi nanone abo baryohereza ntibakunda bimwe. Gusa nanone ntitwakirengagiza ko ubumenyi n’uburambe umukobwa abifitemo bushobora kumufasha kuryoshya imibonano, kuko bitewe n’ibyo banyirasenge bamutoje cyangwa se niba yaraganiriye n’abakuze, cyangwa akaba asengera muri ya madini bigisha abakobwa gufata neza abagabo no kubasasira neza, bishobora gutuma umukobwa aryoshya imibonano mpuzabitsina.

  • Umukobwa ubasha kwiterura
    Si unanutse gusa, kuko hari umukobwa uzasanga ananutse ariko nta gatege yigirira kimwe nuko uzabona umukobwa ubyibushye cyane kandi ahorana ingufu n’imbaduko. Umukobwa ugenda asodoka uwo nta kigenda, ahubwo wa mukobwa ubona yiterura akava hasi, akihuta mbese ukabona yiyoroshya nk’ibaba kabone nubwo abyibushye, uwo aba yaryoshya imibonano mpuzabitsina.
  • Umukobwa ufite umubiri worohereye nk’isashi irimo amazi, ufite hagati y’amaguru hegeranye, ufite ku kiziba cy’inda hasa nk’ahabyimbye uwo nta kabuza ashobora kuryoshya imibonano mpuzabitsina aryoshya imibonano.
  • Umukobwa ugira ubukirigitwa
    Uyu mukobwa aba aryoshya imibonano mpuzabitsina kandi akagira amarangamutima menshi (sentiments and emotions). Wa mukobwa urizwa n’ubusa, yababara akarira yakwishima akarira.

Ntitwabura kongeraho ko buri musore ashobora kugira ibye byatuma aryoherwa. Ku basore bamwe na bamwe uzasanga bemeza ko umukobwa ushobora kuryoshya imibonano mpuzabitsina ari ufite amabuno manini, amatako abyibushye cyangwa ari inzobe, amaguru meza manini, amaribori mu ntege, amabere mato cyangwa manini. Umukobwa ufite ibi ashobora kukuryohereza bitewe n’uko wowe aribyo wikundira.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU