Ni kenshi abantu bibaza impamvu zifatika zituma Tom Close na Tricia ubarebye wagira ngo nibwo bagitangira kubana kubera uburyo urukundo rwabo rurushaho kuba uburyohe.

Tom Close na Tricia

Muyombo Thomas wamamaye ku izina rya Tom Close ni umuririmbyi ukunzwe cyane mu Rwanda ndetse akaba n’umuganga, Uyu muririmbyi niwe wegukanye Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya mbere, mu mwaka wa 2013 nibwo yashakanye n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia.

Abakurikiranira hafi imibereho myinshi y’abahanzi bo mu Rwanda bemeza ko Tom Close ari intangarugero ku bandi bahanzi kubera imyitwarire ye ndetse n’ibikorwa bye birivugira ku buryo uwavuga ko ari umugabo uhamye kandi w’inyangamugayo ataba aciye inka amabere.

Tom Close ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bagize uruhare rukomeye ku ikibitiro mu kumenyekanisha umuziki w’ubu wo mu Rwanda by’umwihariko injyana akora ya RnB.

Bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda banengwa bikomeye kubera bakunda kujarajara mu biyobyabwenge, mu busambanyi no mu yindi mico idahwitse ariko Tom Close ni itandukaniro ry’abo bose kuko yagerageje kurwana urugamba rukomeye arabyirinda byose kugera yubatse urugo. Abenshi barabizi burya abahanzi bahura n’ihurizo rikomeye ririmo gukundwa n’abakobwa benshi banyuranye ku buryo kubigobotora bisaba izindi ngufu nyinsi.

Tom Close na Tricia

Twahisemo kurebera hamwe zimwe mu ngingo zigira Tom Close umuhanzi w’icyitegererezo ndetse bigatuma urukundo rwe n’umugore we rurushaho gukomera.

1. Tom Close yirinze gukururana n’abakobwa benshi mu busore bwe

Aha byakugora kumva irindi zina ry’umukobwa uretse Tricia wigeze ukururana na Tom Close, Niba byaranabayeho ntibyigeze bijya ku karubanda ngo bivugwe bimenyekane ku buryo umuntu yabishingiraho. Uyu muhanzi yakundanye n’umukobwa umwe Tricia aba ari nawe yemerera itangazamakuru ko ari umukunzi we.

2. Tom Close ntiyigeze avugwaho ibiyobyabwenge cyangwa ubusinzi

Ubundi ubusinzi n’ibiyobyabwenge ni bimwe mu bintu bituma umuntu ata ubwenge akaba yakora n’ibyo atatekereje, kuba Tom Close yarabashije kwirinda izi ngeso zabase bamwe mu bahanzi byatumye ashobora kwiyitaho ndetse agaragara neza mu muryango nyarwanda bimuhesha gukundana n’umukobwa mwiza nka Tricia.

3. Tricia umugore wa Tom Close ntiyigeze atahana inda

Tom Close n’umugore we igituma abenshi bemeza ko urukundo rwabo ari ntagereranywa babishingira no kuba uyu muhanzi yarashakanye n’umugore we babitekerejeho neza atari bimwe byo gukora ubukwe huti huti kubera ko inda imaze kuba nyarwege. Byakugora kubona icyamamare cyo mu Rwanda cyakoze ubukwe hatabayeho ikibazo cyo gutwita. Abenshi bemeza ko iyo umugore atahanye inda bishobora kugira ingaruka mbi ku rukundo rwabo.

Tom Close na Tricia

Abenshi usanga bavuga ko umugore yatewe inda n’undi muntu wo ku ruhande atari umugabo we wayimuteye , aya magambo ntakabuza ashobora kuzana agatotsi mu mubano wabo. Tom Close yashyingiwe mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 2013 yibaruka imfura ye mu kwezi kwa Kanama 2014 amezi icyenda ashize ashyingiwe.

Ingingo dushingiraho tuvuga impamvu urukundo rwa Tom Close n’umugore we Tricia rurushaho kuba rwiza ni nyinshi . Gusa ntitwabura kukubwira ko Tricia turi kuvuga aheruka no kugira isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 28 ku itariki ya 03 Gicurasi mu mwaka ushize wa 2017, Umugabo we Tom Close ntiyamutereranye ahubwo yamwifurije isabukuru nziza mu magambo meza agaragaza urukundo amufitiye.

Tom Close na Tricia

Tom Close mu kwifuriza umugore we isabukuru nziza yagize ati “Ni mama w’abana (@ella_tclose )banjye, niwe utuma ndyoherwa no kubaho.Uyu munsi ni isabukuru ye.Niba uri umufata wanjye, mfasha tumwandikire amagambo meza…..Happy birthday my love @tricia_tclose , may you live to blow a thousand candles”.Tom Close na Tricia bakaba bamaze kubyarana abana babiri.

Natwe nk’urubuga rwa Touchrwanda.com rushyigikira urukundo nyakuri mu byamamare nyarwanda no gutanga umusanzu mu gutuma ababana babaho bishimiranye tubifurije gukomeza kuba intangarugero mu rukundo rw’ibyamamare mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU