Mu Rwanda buri mwaka haba umuhango wo gutora umukobwa uhiga abandi mu Umuco, Ubwiza, ndetse n’ Ubwenge, iri rushanwa rikaba ribaye ku inshuro yaryo ya gatandatu kuva mu mwaka w’ 1993 n’ubwo haciyemo igihe kingana n’ imyaka 16 iri rushanwa rikaza gusubukurwa mu mwaka wa 2009.

tumwe mu dushya utabonye mu myambarire yaranze ba nyampinga n'abari bitabiriye umuhango

Dore udushya twaranze uyu muhango wo gutora Nyampinga w’ u Rwanda 2018:

1. Abahabwaga amahirwe nta n’umwe wabaye Nyampinga

Mu marushanwa yo gutora Nyaminga w’ u Rwanda 2018 benshi ntibari biteze ko Iradukunda Liliane ashobora kwegukana iri kamba , kuko uyu mukobwa akenshi nta numwe wamwitagaho cyangwa ngo amwibandeho cyane nk’uko bamwe mu bakobwa barimo Umunyana Shanitah , Ishimwe Noriella , na Anasitasie bagiye bavugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda n’ubwo byaje kurangira uyu mukobwa abahigitse akabatwara ikamba.

2. Miss Iradukunda Liliane yatunguwe cyane no guhabwa iri kamba

Imyambarire idasanzwe kuri ba Nyampinga n'abitabiriye umuhango wo gutora Miss Rwanda 2018

Ibi byagarajwe n’uburyo yabuze aho akwirwa ubwo Miss Sonia yatangazaga ko ari we wegukanye ikamba. Kwihangana byamunaniye asuka amarira menshi y’ibyishimo.

3. Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga wa kabiri mu Rwanda wegukanye ibihembo 2

tumwe mu dushya utabonye mu myambarire yaranze ba nyampinga n'abari bitabiriye umuhango

Iradukunda Liliane akaba yabaye Nyampinga wa kabiri mu mateka y’ u Rwanda uhawe ibihembo 2 bitandukanye birimo kuba umukobwa uhiga abandi mu kuberwa no kwifotoza ( Miss Photogenic 2018) ndetse hakiyongeraho kwambikwa ikamba rya nyampinga w’ u Rwanda 2018 iki gihembo kikaba cyarahawe bwa mbere na Nyaminga w’ u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa .

4. Imyambarire idasanzwe kuri ba Nyampinga ndetse n’ abafana bari baje kubashyigikira

Imyambarire ya ba Nyampinga yatunguye abatari bake aho berekanaga ibibero byabo.

tumwe mu dushya utabonye mu myambarire yaranze ba nyampinga n'abari bitabiriye umuhango

Imyambarire y’abafana yo byari ibindi bindi kuko bari baniyicariye uko bashaka.

tumwe mu dushya utabonye mu myambarire yaranze ba nyampinga n'abari bitabiriye umuhango

tumwe mu dushya utabonye mu myambarire yaranze ba nyampinga n'abari bitabiriye umuhango



Dore uko abakobwa bagiye bambikwa ikamba mu ibihe byahise :

  • Dalila UWERA
  • Grace BAHATI
  • Aurore K. MUTESI
  • Colombe AKIWACU
  • Doriane KUNDWA
  • Jolly MUTESI
  • Elsa Iradukunda
    Kuri ubu umuhango wo gutora hakaba hatowe : Nyampinga Iradukunda Liliane

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU