Hari ku munsi wo ku cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016, i Gitwe mu karere ka Ruhango habaye ubukwe butazibagirana, aho umwarimu wo muri Kaminuza n’umukunzi we basezeranye bakaza guhitamo kwigendera mu ngorofani ikururwa aho kugendera mu modoka zihenze.

ubukwe butazibagirana mu Rwanda bwaranzwe n’udushya twinshi

ubukwe butazibagirana

Ubu bukwe butazibagirana ni ubw’umugabo witwa Munyaneza Emile usanzwe yigisha muri kaminuza ya Gitwe, ku italiki ya 02 Ukwakira 2016 nibwo yashyingiranwe n’uwitwa Murekatete Josiane bari bamaze igihe kirekire bakundana. Ubukwe bwabo bwaranzwe n’udushya twinshi ari nayo mpamvu nk’urubuga rwibanda ku rukundo twahisemo kubarebera ubwo bukwe ngo mwongere mwihere ijisho.

ubukwe butazibagirana mu Rwanda bwaranzwe n’udushya twinshi

Emile yahisemo kugendera mu kagare gakururwa aho kwishyura imodoka zihenze

ubukwe butazibagirana bwa Emile na Josiane, bwari bwuzuyemo udushya twinshi ariko icyatangaje abantu ni uko abageni batagenze mu modoka zihenze, ahubwo bigendeye mu ngorofani abantu bazirika ku modoka zitwara imizigo. Udushya dutandukanye twari muri ubu bukwe, twahuruje imbaga y’abantu benshi bashakaga kwihera ijisho.

ubukwe butazibagirana mu Rwanda bwaranzwe n’udushya twinshi

Muri Nyakanga 2016 nibwo habaye imihango yo gusaba no gukwa


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU