Hagaragaye Virus ikomeye irimo kwangiza Telefoni za iPhone ikazibuza kwakira ubutumwa busanzwe, ndetse no gukoresha Application zinyuranye.

Iyi Virus iri mu kirimi cy’igihinde, ikaba irangwa n’ikimenyetso gifite ubusobanuro bw’ijambo rya “Telugu,” ifite ubushobozi bwo kwangiza ibikoresho bya Apple bifite Gadgets z’ubwoko bwa iOS 11.2.5 cyangwa macOS.

Virus ya "Telugu" ituma Application nka WhatsApp, Facebook Messenger, Outlook for iOS, na Gmail zidafunguka
Virus ya “Telugu” ituma Application nka WhatsApp, Facebook Messenger, Outlook for iOS, na Gmail zidafunguka



Iyo iyi Virus yageze muri Telefoni yawe ukayikandaho igafunguka, biba bihagije kugira ngo iPhone yawe ihite igira ikibazo gikomeye, kinagoye gukemuka.

Abashakashatsi bagaragaje ko ibikoresho bya Apple birimo iPhone, iPads, na Mudasobwa za Macs bishobora gufatwa n’iyi Virus bikayibuza gufunguka kw’ama Application nka WhatsApp, Facebook Messenger, Outlook for iOS, na Gmail.

Iyi Virus ya Telugu iza nk’ubutumwa k’uburyo umuntu ahita agira amatsiko yo kuyifungura, ukimara gukandaho ihita yangiza iOS Springboard isanzwe ifasha Ubwonko bw’ibikoresho bwa Apple

Iyi Virus iyo igeze muri Telefoni yawe, usabwa gutegereza kugira ngo Springboard yitangiza gukora bundi bushya(Restart)
Iyi Virus iyo igeze muri Telefoni yawe, usabwa gutegereza kugira ngo Springboard yitangiza gukora bundi bushya(Restart)

Kugira ngo bikemuke, ngo bisaba ko utuza ndetse ukanihanganira igihe Springboard yitangiza gukora bundi bushya(Restart), gusa iyo nyirubwite agerageje kuzimya acana telefoni, ntacyo bitanga ahubwo birushaho kuyihuhura.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU