Nyuma yuko hasohotse urutonde rw’abakobwa beza cyane ku Isi mu mwaka wa 2017 washize, ubu hasohotse urundi rutonde rw’abakobwa beza b’ibyamamare kurusha abandi, abenshi bongeye bagarukamo.

uyu munsi ikinyamakuru Touch Rwanda.com twabateguriye urutonde rw’abakobwa 5 beza cyane bavugwa ku Isi, ariko b’ibyamamare

5. Pixie lott: uyu mukobwa  akomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uyu we akaba ari umunyamideli ndetse akanandika indirimbo z’Abahanzi.

Ahanini Lott yakunze kugaragara kurubyiniro rw’abahanzi b’abanyamerika bitewe nuko yakundaga kwandikira abahanzi batandukanye bityo bigatuma banamwerekana igihe babaga bakoze ibitaramo byo kumurika izo ndirimbo yabaga yabandikiye.

4. Deepika Padukone: Ni Umuhindekazi wamenyekanye cyane mu gukina amafilime ndetse no mu kumurika imideli, akaza no kugaragara mu nkundo nyinshi zitandukanye mu gihugu cy’ubuhinde, aho bivugwa ko amaze gukundana na basore barenga 25 bose bikarangira bashwanye .

3. Nana Im Jin-Ah: Ni we munyafurika wenyine ugaragara muri uru rutonde, akaba akomoka muri Afurika y’Epfo. Yahogoje imitima y’Abasore benshi muri iki gihugu ndetse no ku Isi muri rusange, biciye ahanini mu buhanzi akora nk’umwuga we ndetse no kwandika indirimbo.

2. Liza Soberano: Akomoka muri Phillippines, akaba yaragaragaye mu marushanwa menshi y’abakobwa b’uburanga kandi akanayegukana, ubusanzwe akaba ari umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filimi ku rwego rw’Isi.

  1. Selena Gomez: Uyu ni umuhanzi wamamaye ku isi yose nubwo akomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yakunze kuvugwaho ko ari we ukurura abagabo benshi kurusha abandi bakobwa bose ku Isi, ubusanzwe akaba ari umuhanzi ndetse akaba n’umwanditsi w’indirimbo.

Uyu mukobwa uki muto cyane akaba ari we cyamamare ku isi yose mu buranga kurusha abandi bakobwa bose kuri iy’isi ya Rurema, ntawakora ikosa avuzeko ariwe Miss World 2018, dore ko ari nawe wari wabaye uwambere muri 2017 mu bakobwa b’ibyamamare.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU