Shaddyboo (shaddyboo_92),  Umugore w’abana babiri uzwi cyane mugukaraga ikibuno no gushyira amafoto agaragaza ibice bimwe nabimwe by’ibnga ku karubanda ayoboye urutonde rw’ibyamamare nyarwanda mugukurikiranwa cyane kuri instagram.

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

REBA HASI URUTONDE RW’IBYAMAMARE UKO BIGENDA BIKURIKIRANWA KURI INSTAGRAM:

      1. Bruce Melodie (brucemelodie)


    Umuhanzi Bruce Melodie, uzwi mu njyana ya RnB na Pop,  niwe uza ku mwanya wa 10, mu bahanzi bamaze kurenza ibihumbi 100.

    Bruce Melodie akurikirwa n’ibihumbi ijana na bitandatu (106,000), amaze Gushyiraho amafoto inshuro 306, akaba akurikira abantu 99.

          1. Christopher (tophermuneza)


        Christopher Muneza aza ku mwanya wa 8, akaba akurikirwa n’ibihumbi ijana na makumyabiri na kimwe (121,000), akaba amaze Gushyiraho amafoto inshuro 946. Christopher akurikira abantu 312.

                1. Anita Pendo (pendoanita)


              Anita Pendo, umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, aza ku mwanya wa 7 kuko akurikirwa n’ibihumbi ijana na mirongo itatu na kimwe (131,000). Anita amaze Gushyiraho amafoto inshuro 1586. Akurikira abantu 331.

                      1. Kitoko (kitoko126)

                    (adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

                    Kitoko, Umunyarwanda ukorera umuziki we mu Bwongereza aza nyuma ya Patycope kuko akurikirwa n’ibihumbi ijana na mirongo itatu na bitandatu (136,000), akaba amaze Gushyiraho amafoto inshuro 536. Kitoko akurikira abantu 88.

                            1. Rukundo Patrick (patycope)


                          Rukundo Patrick uzwi nka Patycope, ku rubuga rwa ‘IG’ akurikirwa n’ibihumbi ijana na mirongo itanu na kimwe (151,000), Gushyiraho amafoto (post) inshuro 10 040, akaba akurikira abantu 70.

                                  1. Kate Bashabe (katepyt)


                                Bashabe Catherine, bita Kate Bashabe, ni umwe mu bashabitsi (business women) bakibyiruka, azwi mu guhanga imideli, gutaka inzu n’indi mirimo ijyanye nabyo.

                                Uyu niwe uza ku mwanya wa gatanu mu byamamare nyarwanda, akurikirwa n’ibihumbi ijana na mirongo irindwi na bibiri (173,000), amaze Gushyiraho amafoto (post) inshuro 207, akaba akurikira abantu 26 bonyine.

                                Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite uburanga n’ikimero ndetse byashimangiwe mu mwaka wa 2010 agirwa Nyampinga wa MTN.

                                Muri 2012 yambitswe ikamba rya Nyampinga w’Akarere ka Nyarugenge mu bakobwa b’indobanure mu bwiza.

                                        1. Rwasa (dennis_ buldozer)


                                      Rwasa, kuri IG akoresha izina rya ‘Dennis-buldozer’, we akurikirwa n’ibihumbi 178, amaze Gushyiraho amafoto inshuro 535. Akaba akurikira abantu 886.

                                      Rwasa, uretse kuba azwi muri filimi nyarwanda, yanabaye umunyamakuru, ni n’umucuruzi ndetse akaba n’umujyanama ‘manager’ w’abahanzi nka Safi Madiba na Marina.

                                              1. Knowless (buteraknowless)


                                            Knowless, niwe uza ku mwanya wa kane, mu byamamare bikurikiranwa cyane ku rubuga wa Instagram.

                                            Knowless akurikirwa n’ibihumbi ijana na mirongo inane na birindwi (185,000), amaze Gushyiraho amafoto (post) inshuro 1,183, akaba akurikira abantu 91.

                                            The Ben (theben3)

                                            The Ben we akurikirwa n’ibihumbi magana abiri na bibiri (202,000).

                                            Icyo The Ben arusha ibyamamare bikurikirwa kuri ‘IG’ ni uko konti ye yemewe ko ari iy’icyamamare (verified). Uyu muhanzi amaze Gushyiraho amafoto (post) inshuro 940 akaba akurikira abantu 102.

                                            The Ben muri Nzeri 2017, yari ku mwanya wa gatatu aho yari inyuma ya Shaddyboo na Rwasa,uzwi mu gukina filimi.

                                                    1. Meddy (meddy250)


                                                  Meddy, niwe uyoboye abaririmbyi b’Abanyarwanda bakurikirwa cyane kuri Instagram (IG).

                                                  Uyu we akurikirwa n’ibihumbi magana abiri na bitandatu(206,000), amaze Gushyiraho amafoto inshuro 844, we akurikira abantu 95.

                                                  Uyu mwanya akaba yarawujeho asimbuye The Ben kuko muri Nzeri 2017, The Ben yakurikirwaga n’ibihumbi 158 mu gihe Meddy yazaga nyuma ya Knowless n’ibihumbi 150.

                                                          1. Shaddyboo (shaddyboo_92)


                                                        Shaddyboo, umubyeyi w’abana babiri, ni we uza ku mwanya wa mbere kuko akurikirwa n’abagera ku bihumbi magana abiri na mirongo ine na birindwi (247k). Amaze Gushyiraho amafoto inshuro 1,526, akaba akurikirana abantu 122. Uyu akaba yaravuye ku bihumbi 179, guhera muri Nzeli 2017.

                                                        (adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});
                                                        ;

                                                        Niwe munyarwanda ukurikirwa cyane kuri instagram ahanini kubera amafoto agaragaza uburanga bwe akunze gushyira ku rukuta rwe.

                                                        Uyu mugore ajya agaragara no mu mashusho y’indirimbo (clip video) z’abahanzi b’Abanyarwanda, kandi avuga ko izi mbuga nkoranyambaga zimutunze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU