Hari ibyamamare byinshi byo mu Rwanda byagiye bivugwa mu rukundo n’abagabo b’abazungu ibindi abagore b’abazungu, gusa biragaragara ko bamwe muri bo bamaze kunanirwa n’urushako aho bagenda batandukana bidateye mutaru.

Nk’uko rero twabisabwe n’abakunzi bacu kubagezaho bimwe mu byamamare byo mu Rwanda byagiye bivugwa mu rukundo n’abazungu, uyu munsi twifuje kubagezaho ibyamamare 5 byashakanye nabo, ubutaha tuzarebera hamwe n’ibindi.

  1. Miss Shanel yashakanye n’umuzungu witwa Guillaume Favier

urutonde rw'ibyamamare nyarwanda byagiye bivugwa mu rukundo n'abazungu

Miss Shanel yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo zagiye zikundwa nyuma aza kwerekeza mu gihugu cy’Ubufarransa ari naho umugabo we aturuka, ubu aba barasezeranye barabana nk’umugabo n’umugore.

2. Miss Uwera Dalila yashakanye n’umuzungu witwa Dirk

urutonde rw'ibyamamare nyarwanda byagiye bivugwa mu rukundo n'abazungu

Miss Uwera Dalila yakunze kumvikana mu bitangazamakuru avuga ko ariwe wabaye nyampinga wa mbere w’U Rwanda gusa nyuma biza kuvugwa ko hari undi mukobwa waba warabaye nyampinga mbere ya Dalila. Uyu munyarwandakazi n’ubwo yashakanye n’uyu muzungu ahayinga mu mwaka wa 2013 ubu bamaze gutandukana ndetse nyir’ubwite yarabyitangarije.

3. Liza Kamikazi yashakanye n’umuzungu witwa David Wald

urutonde rw'ibyamamare nyarwanda byagiye bivugwa mu rukundo n'abazungu

Liza Kamikazi yamenyekanye mu Rwanda mu bikorwa bya muzika, nyuma yo kumenyekana yaje gushakwa n’uyu mwongereza ahayinga mu mwaka wa 2011 ndetse bahita banajyana gutura mu gihugu cy’Ubwongereza.

4. Claude ndayishimye yashakanye n’umuzungu w’Umunyamerikakazi

byagiye bivugwa mu rukundo

Claude Ndayishimye yamenyekanye cyane mu Rwanda mu kumulika imideli ndetse yanakoze kuri radiyo Authentic, nyuma uyu musore w’umunyarwanda yaje kubenguka uyu muzungukazi aramurongora nyuma baza kwerekeza muri Amerika guturayo.

5. Frankie Joe yashakanye n’umuzungu w’Umunyakanada.

urutonde rw'ibyamamare nyarwanda byagiye bivugwa mu rukundo n'abazungu

Frankie Joe yagiye mu mitwe y’Abanyarwanda cyane ubwo yahagarariraga u Rwanda mu marushanwa ya Big Brother Africa, uyu mugabo yaje gushakana n’uyu muzungu uturuka muri Canada ndetse bagakunda no kwibera muri Canada. Gusa kuri ubu hari amakuru dufite yemeza ko aba bombi bamaze gutandukana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU