Emre Can umukinnyi wa Liverpool, ubu yamaze kwemeranya neza cyane n’ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, maze agatangira kuyikinira mu mpera za Shampiyona

Emre Can wa Liverpool ubu yamaze kwemeranya na Juventus



Ikipe ya Liverpool yakomeje kwizera ko uyu mukinnyi azongera amasezerano ariko ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutariyani yari iri mu biganiro n’uyu musore w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cy’Ubudage.

Nyuma y’imyaka ine Emre Can akinira ikipe ya Liverpool bitewe no kutumvikana ku buryo uyu mukinnyi yakongera amasezerano ku mpera za shampiyona ashobora kwerekeza mu ikipe ya Juventus.

Umutoza w’ikipe ya Liverpool Jurgen Klopp yagize ati ‘’ Can yaduhaye icyizere atubwira ko azongera amasezerano ariko twatangajwe no kumva Federico Pastorello ushakira isoko abakinnyi avuga ko yamaze kwemeranya n’ikipe ya Juventus.’’

Emre Can wa Liverpool ubu yamaze kwemeranya na Juventus

Emre Can we atangaza ko ayo makuru Atari yo kuko yagize ati ‘’ ni byo koko Pastorello yashakiye abakinnyi nka Antonio Candreva, Nani, Kevin-Prince Boateng na Patrice Evral isoko ariko nta masezerana nagiranye n’ikipe ya Juventus, ni byo ndacyari kuvugana na Liverpool kubera iki se ? ndacyafite amaserano hano kandi n’ikipe nziza, unshakira isoko ari mu kiruhuko icyo nitayeho n’imyitwarire yanjye hano kandi nzaha iyi kipe ibyo nshoboye byose.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU