Umusore w’umunyarwanda umaze kuba ikirangirire mu mukino wo  gusiganwa ku magare, Areruya Joseph yasubije abibaza ko yaba afite umukunzi.

Areruya ni umwe mu basore bakomeje guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda, nyuma yo gutwara Tour du Rwanda aherutse no kwegukana amarushanwa akomeye ku mugabane w’Africa, k’uburyo bitanga icyizere cyo kuzajya muri Tour Du France.

Abafana b’uyu musore bakunze kwibaza niba yaba agira umukunzi, dore ko bimenyerewe cyane ko abantu iyo bamaze kuba ibyamamare bahita bashaka abakunzi bo kubamara irungu.



Mu kiganiro yagiriye kuri TV 10, Areruya Joseph yasubije abibaza niba afite umukunzi, aho yagize ati “Umukunzi se?? haahaha, Hoya ntawe ngira, gusa wenda mu minsi iri imbere hari igihe nzamushaka.”

Areruya Joseph n'umusore w'umunyarwanda umaze kuba ikirangirire mu gutwara igare
Areruya Joseph n’umusore w’umunyarwanda umaze kuba ikirangirire mu gutwara igare
Areruya Joseph yavuze ko nta mukunzi agira
Areruya Joseph yavuze ko nta mukunzi agira



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU