Bibaho cyane ko ubona bagenzi bawe bo mu kigero kimwe bashyingirwa ariko wowe utarabona n’umusore mubyumva kimwe ku buryo wiheba bikomeye ubona waragumiwe cyangwa se utanatekereza izindi nzira wabinyuzamo ngo ubashe gukundwa.

impamvu ubona waragumiwe bagenzi bawe barongorwa buri munsi


Tugendeye ku byo urubuga elcrema rutanga inama zijyanye n’urukundo, kubaka umuryango n’ibindi bijyana n’imibanire ruvuga, tubona ko hari ibintu umukobwa wisanze mu bihe byo kubona inshuti ze cyangwa se urungano rwe rumutumira buri munsi mu bukwe yakwirinda kugwamo.

  • Ntukabagirire ishyari
    Ntukigere ugirira ishyari umuntu kubera impamvu iyo ariyo yose. Buri wese agira urugendo rw’ubuzima anyuramo, niba rero baragutanzeyo wibagirira ishyari. Ntabwo kugutanga gushyingirwa bivuze ko wowe utazabona uwo mwubakana urugo.
  • Ntukagereranye ubuzima bwawe n’ubwabo
    Gutangira kugereranya ubuzima bwawe n’ubw’abandi nta kintu byakugezaho, uretse gukomeza kumva ubabaye, ukajya mu gahinda ndetse ukananirwa no kubona ibintu byiza bigenda biza mu buzima bwawe.
  • Wikiyanga
    Wikwiheba ngo ni uko bagenzi bawe bari kugutanga gushyingirwa nyamara wowe utaranabona umusore ukubwira ko agukunda, icyo gihe urimo nibwo ugomba kwikunda cyane ndetse ukiyitaho kugira ngo ibyo abandi bagutanze nawe bizakugereho.
  • Wikumva ko utari umuntu mwiza bihagije
    Ntukigere na rimwe wumva ko impamvu abandi bari gushyingirwa wowe ugasigara ari uko uri mubi. Ntabwo ibintu byose bizira rimwe; kuko nutekereza ko uri umuntu mubi bizatuma ureka n’ibikorwa byiza wakoraga, ube wanahinduka mubi kandi bidakwiye.
  • Wikitandukanya nabo
    Ntukagire ishyari ngo ubucuti wari ufitanye n’urungano rwawe buhite burangirana n’uko bashyingiwe wowe ukiri umukobwa, ubucuti bugomba gukomeza kandi si byiza kwitandakanya nabo kuko inshuti nziza burya kuyibona biragoye.
  • Wikitekerezaho cyane ku bw’ibyo
    Iki ni ikintu cy’ingenzi, ntabwo uba ugomba kumva ko ari ishyano ryaguye kuba bagenzi bawe bashyingiwe wowe utaranabitekereza; ibyo wibitindaho kuko bikwangiriza ibyishimo ugahora ubabaye ndetse kwiheba kwawe bikaba byatuma utekereza nabi.
  • Jya uhora wizera ko urukundo rugishoboka
    Niba ubonye abakobwa bagenzi bawe bubatse ingo wowe ukiri aho, wikumva ko urukundo rwarangiye, ntugatekereze ko amahirwe yo gukundwa atagishoboka kuko urukundo nyarwo rusaba kwihangana no gutegereza.

Ku myaka iyo ariyo yose ufite rero wikumvako hari igikuba cyacitse cyangwa se ko hari abagufata ukundi kuntu ngo ube ubona waragumiwe, washakira ibisubizo mu mabi ahubwo ugerageze gukurikiza bene izi nama nziza kandi wizere kuko iwaculove.com iraguhumurije, Uwiteka ntiyabinaniwe ahubwo ni isaha itaragera.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU