Umuririmbyi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi, Eesam afatanyije n’umukobwa witwa Grolia Nzakorerimana uhatanira kuba Miss Rwanda 2018 batanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri 20 batishoboye baherereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rukoma.




Iki gikorwa bagikoze kuri uyu wa kane Tariki ya 08 Gashyantare 2017, aho bafashije abana 20 batishoboye baherereye mu kigo cy’amashuri cy’Indangamirwa giherereye mu mudugudu wa Kabande, Akagali ka Rukoma, Umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi.

Eesam na Miss Gloria bafashije abanyeshuri 20 batishoboye
Eesam na Miss Gloria bafashije abanyeshuri 20 batishoboye
Ikigo bagiyemo giherereye muri Remera Rukoma ho mu karere ka Kamonyi
Ikigo bagiyemo giherereye muri Remera Rukoma ho mu karere ka Kamonyi

Nzakorerimana Gloria w’imyaka 20 ari mu bakobwa 20 batambutse mu cyiciro cy’abazajya muri Bootcamp i Nyamata, akaba ahagarariye Intara y’Amajyepfo, Aha muri Kamonyi ni ho avuka ndetse ni naho iwabo batuye.

Gloria afatanyije n’umuririmbyi Eesam ubarizwa muri Touch Entertainment bagize igitekerezo cyo gufasha abana batishoboye, bamwe babona ibikoresho by’ishuri bibagoye, akaba ari kubw’iyo mpamvu bahisemo kujya muri iki kigo cy’Indangamirwa cya Remera Rukoma.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo bita Muhire Felix yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko babajije abandi banyeshuri kugira ngo babahe urutonde rw’abana 20 batishoboye, hanyuma bahabwe ibikoresho by’ishuri, Felix kandi yatangaje ko yishimiye cyane iki gikorwa cy’indashyikirwa by’umwihariko ashimira Eesam ndetse na Gloria wagize igitekerezo cyo kwibuka gufasha abo ku ivuko.



Muhire Felix, umuyobozi w'ikigo cy'amashuri muri Remera Rukoma yashimiye igikorwa Eesam na Gloria bakoze
Muhire Felix, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri muri Remera Rukoma yishimiye igikorwa Eesam na Gloria bakoze

Gloria yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko mu buzima busanzwe akunda gufasha, bityo akaba ariyo mpamvu yatekereje kwifashisha umuhanzi Eesam kugira ngo bafatanye gutanga ibikoresho by’ishuri.

Gloria ngo akunda gufasha
Gloria ngo akunda gufasha
Eesam arimo gutanga ibikoresho
Eesam arimo gutanga ibikoresho
Eesam na Miss Gloria bafashije abanyeshuri batishoboye
Eesam na Miss Gloria bafashije abanyeshuri batishoboye



Gloria yabanje kubasuhuza maze bamuha ikaze
Gloria yabanje kubasuhuza maze bamuha ikaze
Umunyempano Eesam yabaririmbiye agace gato k'indirimbo ye, maze bose barishima
Umunyempano Eesam yabaririmbiye agace gato k’indirimbo ye, maze bose barishima
Gloria ahagarariye intara y'amajyepfo muri Miss Rwanda
Gloria ahagarariye intara y’amajyepfo muri Miss Rwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU