Umunyamakuru uzwi ku izina rya Kasuku mu gihugu cya Uganda niwe wahanuye iby’urupfu rwa Mowzey Radio aho yavuze ko bazamumena umutwe, ibi akaba yarabitangaje nyuma y’urupfu rw’umuherwe Ivan wari umugabo wa Zari banabyaranye.

Hagaragaye umuntu wahanuye iby'uburyo nyakwigendera Mowzey Radio azapfamo



Mu magambo y’umunyamakuru yavugiye kuri Radio yagize ati “Radio ibintu by’ubugoryi wigira ndashaka ko rimwe bazagukubita uwo mutwe bakawumena.” Ibi uyu munyamakuru ngo akaba yarabitewe nuburyo Radio yitwaye mu kiriyo cya Ivan Ssemwanga.

Uburyo Radio yitwaye mu kiriyo cya Ivan Ssemwanga ntibyashimishije uyu munyamakuru ngo kuko yafashe Machine “LapTop” y’Umudj wari waje gucuranga muri icyo kiriyo maze arayijugunya,ibintu bitashimishije na gato uyu munyamakuru hanyuma bimutera kuvuga ariya magambo.

Hagaragaye umuntu wahanuye iby'uburyo nyakwigendera Mowzey Radio azapfamo

UMUNYAMAKURU KASUKU WAHANUYE IBY’URUPFU RWA RADIO

Aha twabibutsa ko nubundi Nyakwigendera Mowzay Radio yapfuye nyuma yo kumufata bakamukubita hasi maze akagwa nabi agakubita ku mutwe w’inyuma hasi bivugwa ko yaviriyemo imbere ari nayo ntandaro yo gupfa,aha akaba ariho bahera bavuga ko ubu ari ubuhanuzi bwa Kasuku wifuje ko Radio yakubitwa umutwe bakawumena.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU