Umunyagikundiro Manzi James uzwi nka Humble Jizzo (Urban Boyz) n’umukunzi we Amy Blauman bibarutse umukobwa w’imfura mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane Tariki ya 22 Gashyantare 2017.

Humble Jizzo n'umukunzi we Amy Blauman bibarutse umwana w'umukobwa
Humble Jizzo n’umukunzi we Amy Blauman bibarutse umwana w’umukobwa




Tariki ya 15 Ukuboza 2017 nibwo Humble Jizzo na Amy buriye rutema ikirere berekeza mu gace ka Wenatchee gaherereye I Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe z’America, icyo gihe Humble yabwiye itangazamakuru ko bajyanyweyo no kwiyerekana mu muryango ndetse no kuhabyarira imfura yabo.

Hashize igihe gito bagezeyo, Umuryango w’umukobwa wabakoreye ibirori bya Baby Shower ahabwa impano zitandukanye zizamufasha mu myiteguro y’umwana bagiye kwibaruka.

Kuri uyu wa kane nibwo Amy na Humble Jizzo bibarutse umukobwa w’imfura, Amy akaba yabyariye mu bitaro byo muri Washington nkuko Humble Jizzo yabibwiye umunyamakuru wa Touchrwanda

Humble Jizzo yari afite ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kubona umwana we w'imfura
Humble Jizzo yari afite ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kubona umwana we w’imfura
Humble yanditse ubutumwa kuri Instagram ye ashimira Imana
Humble yanditse ubutumwa kuri Instagram ye ashimira Imana



Amy Blauman nawe yashyize ifoto ya Humble Jizzo kuri Instagram ye
Amy Blauman nawe yashyize ifoto ya Humble Jizzo kuri Instagram ye

UKO HUMBLE JIZZO NA AMY BLAUMAN BAKUNDANYE

Uyu mukobwa yaje mu Rwanda mu 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku byo yize mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, yatangiye akorera cyane mu Mujyi wa Rusizi akaba ari naho yamenyaniye na Humble Jizzo ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo muri Primus Guma Guma Super Star.

Humble Jizzo yambitse impeta y’urukundo Amy Blauman ubwo bari mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo yitwa ‘Do You Know’ bakoze bavuga byimbitse ku rukundo rwabo, igasohoka ku wa 14 Gashyantare 2017.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU